Tanzaniya: Umugabo w’imyaka 64 yakatiwe igifungo cya burundu azira gusambanya umwana w’imyaka icyenda.

Tanzaniya: Umugabo w’imyaka 64 yakatiwe igifungo cya burundu azira gusambanya umwana w’imyaka icyenda.

Jilala Busanda utuye mu Mudugudu wa Dulungwa mu Karere ka Maswa yahamijwe ibyaha bibiri byo gusambanya umwana, urukiko rumutegeka kandi kwishyura uwahohotewe indishyi ibihumbi 700, 000 by’amashilingi ya Tanzaniya.

Urukiko rw’Ibanze rw’Akarere ka Maswa mu Ntara ya Simiyu muri Tanzaniya rwakatiyeuwitwa  Jilala Busanda w’imyaka 64, utuye mu Mudugudu wa Dulungwa, igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri byo gusambanya umwana w’imyaka icyenda.

Urubanza rwaciwe ku wa 12 Ugushyingo 2026 n’Umucamanza Nhandala Kondela, mu rubanza nimero 15102/2026. Busanda yahamijwe ibyaha byombi hashingiwe ku ngingo ya 130 n’iya 131 z’itegeko rihana ibyaha muri Tanzaniya, zivuga ku cyaha cyo gusambanya umwana n’igihano gikwiye kuri icyo cyaha.

Ubushinjacyaha  bwasobanuye ko ibyaha byakozwe mu bihe bitandukanye muri Mutarama na Gashyantare 2026 bikorerwa muri uwo mudugudu, bikorewe uwo mwana amazina ataratangajwe ku bw'umutekano we. 

Busanda yakatiwe igifungo cya burundu kuri buri cyaha, ariko ibihano bizahuzwa maze abikorere icyarimwe. Urukiko kandi rwamutegetse kwishyura uwahohotewe indishyi y'amafaranga ibihumbi 700,000 by'amashiringi ya Tanzaniya.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM