Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Phnom Pen ruzaba umwanya wo kurushaho gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cambodge yatangaje ko Perezida Kagame yakirwa n’Umwami Norodom Sihamoni mu Ngoro y’Ubwami. Azanagirana ibiganiro na Perezida wa Sena, Hun Sen; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Khuon Sudary; ndetse na Minisitiri w’Intebe, Hun Manet.
Biteganyijwe ko u Rwanda na Cambodge bizanagirana amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere n’ubukerarugendo.
Perezida Kagame azitabira Inama ya 20 ya Francophonie izabera i Phnom Penh ku wa 15 na 16 Ugushyingo 2026. Izaba ifite insanganyamatsiko yibanda ku kurushaho gushyira imbaraga mu mahoro hagamijwe iterambere rihuriweho n’umutekano urambye.
Iyi nama izaba inafite umwihariko ku Rwanda kuko abakuru b’ibihugu na za guverinoma 53 bo muri OIF bazatora Umunyamabanga Mukuru uzayobora uyu muryango mu 2027-2030.
Louise Mushikiwabo usanzwe awuyobora ari mu bakandida bahatanira uyu mwanya, aho azaba ahatanye na Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Cioloș wa Roumanie. Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo.
Cambodge yakiriye Inama ya Francophonie ku nshuro ya mbere, ikaba iya mbere ibereye muri Asia y’Amajyepfo y’Uburasirazuba nyuma y’iyabereye i Hanoi muri Vietnam mu 1997.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Cambodge, bakirwa n'abayobozi batandukanye
Abanya-Cambodge bakiranye urugwiro Perezida Kagame na Madamu Jeannette, bashimangira umubano mwiza uri hagati y'igihugu cyabo n'u Rwanda
Bati "Harakabaho ubucuti buri hagati y'u Rwanda na Cambodge"
Leave a Comment