Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru The Athletic, uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal yanze amasezerano ya mbere yari yahawe mu mpeshyi ya 2026, nyuma y'uko Manchester United yari yatangiye ibiganiro byo kongera amasezerano ye.Nyuma yo kutemeranya ku masezerano ya mbere, ubuyobozi bwa Manchester United bwongeye kumushyikiriza andi masezerano arimo kunoza ibyo bari bamuhaye mbere, ariko na yo ntiyayemera.Raporo ivuga ko ibibazo bikiri mu biganiro byibanda ku mushahara ndetse n'igihe amasezerano mashya azamara.

Amasezerano ye azarangira ryari?
Amasezerano asanzwe ya Bruno Fernandes muri Manchester United azarangira muri Kamena 2027. Ibi bivuze ko mu gihe nta masezerano mashya yaba yumvikanyeho, ashobora gutangira kuganira n'amakipe yo hanze y'u Bwongereza muri Mutarama 2027 ku bijyanye no kuzayerekezamo nk'umukinnyi uzaba asoje amasezerano.Gusa Manchester United ifite uburenganzira bwo kongera amasezerano ye ho umwaka umwe, bikaba byayifasha gukomeza kumugumana muri Old Trafford.
Manchester United iracyifuza kumugumana
N'ubwo Bruno Fernandes yanze amasezerano kabiri, Manchester United iracyifuza ko kapiteni wayo aguma muri iyi kipe. Uyu mukinnyi w'imyaka 32 y'amavuko yagize umwaka mwiza w'imikino wa 2025/2026, aho yatanze imipira 21 yavuyemo ibitego muri Premier League, aba umukinnyi ushyizeho agahigo gashya muri iyi shampiyona. Ibyo byatumye ahabwa ibihembo birimo PFA Player of the Year ndetse na FWA Footballer of the Year.

Bruno Fernandes yageze muri Manchester United muri Mutarama 2020 avuye muri Sporting CP yo muri Portugal, akaba yarabaye umwe mu bakinnyi b'ingenzi b'iyi kipe ndetse anahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be nka kapiteni.Kugeza ubu, icyemezo cye cyo kutemera amasezerano bwa kabiri ntigisobanuye ko yamaze gufata umwanzuro wo kuva muri Manchester United, kuko ibiganiro bikomeje hagati ye n'ubuyobozi bw'iyi kipe.
Leave a Comment