Cristiano Ronaldo hanze y’ikibuga: Umubyeyi ukunda umuryango, umushoramari n’umuntu ukunda ubuzima busanzwe

Cristiano Ronaldo hanze y’ikibuga: Umubyeyi ukunda umuryango, umushoramari n’umuntu ukunda ubuzima busanzwe

Iyo havuzwe Cristiano Ronaldo, benshi bahita batekereza ku bitego, ibikombe, Ballon d’Or n’amateka amaze kwandika mu mupira w’amaguru. Ariko se uyu mukinnyi uzwi na miliyoni z’abantu ku isi yaba ari muntu ki iyo avuye mu kibuga?

Uretse kuba umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo ni umuntu ubuzima bwe bushingiye ku muryango, ibikorwa by’ubucuruzi, kwiyitaho no gushaka gukomeza kwiteza imbere no hanze ya ruhago.

Umuryango ni ingenzi mu buzima bwe

Ronaldo ntiyahishe ko umuryango ari kimwe mu bintu aha agaciro cyane. Mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n'itangazamakuru, yagaragaje ko gukina no kumarana igihe n'abana be biri mu bintu bimushimisha cyane iyo atari mu kazi. Mu kiganiro yagiranye na Sky Sports muri 2017, yavuze ko kuba umubyeyi byahinduye uko abona ubuzima, ndetse ko ibihe byo kwishimana n'umuhungu we nyuma yo gutsindira ibikombe bifite agaciro kihariye kuri we yanagaragaje ko yifuza kuba umubyeyi abana be bashobora gufatiraho urugero rwiza.


Akunda ubuzima busanzwe n'inshuti

Nubwo ari icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Ronaldo yigeze kubwira ikinyamakuru Sport360 ko hanze y'ikibuga ari umuntu usanzwe ukunda kumarana igihe n'umuryango, inshuti n'umuhungu we. Mu kiganiro yagiranye na Vogue Italia, yanavuze ko akunda gutembera no gusura ibihugu n'imijyi itandukanye. Portugal, igihugu akomokamo, ni kimwe mu bihugu akunda cyane.Ibi bigaragaza ko ubuzima bwe butagarukira ku myitozo n'imikino gusa.


Ni umushoramari ukunda kwagura ibikorwa bye

Ronaldo ntiyibanda gusa ku mafaranga akura mu mupira w'amaguru. Yagiye yinjira mu bikorwa bitandukanye by'ubucuruzi, birimo amahoteri, ibijyanye n'imyambarire, imibereho myiza aho yagiye akoresha izina rye rya CR7 mu guteza imbere ibikorwa by'ubucuruzi. Mu kiganiro yagiranye na Piers Morgan muri 2025, yanagarutse ku kuba ashishikajwe no kwiga byinshi ku bigo bye no gukomeza guteza imbere ibikorwa bye byo hanze y'ikibuga.


Akunda kwiyitaho no gukomeza kwiteza imbere

Kimwe mu biranga Ronaldo ni uburyo aha agaciro imyitozo, kwiyitaho no gukomeza kugira imyitwarire imufasha kuguma ku rwego rwo hejuru.N'ubwo imyaka igenda yiyongera, yakomeje kugaragaza ko agifite inyota yo kugera ku bindi  Ibi ntibigarukira gusa mu mupira w'amaguru, kuko no mu bikorwa bye by'ubucuruzi yagiye agaragaza ko akunda kwiga no kugerageza ibintu bishya.


YouTube na byo biri mu byo yerekejeho amaso

Mu myaka ya vuba, Ronaldo yongeye kwagura ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube, aho yatangije umuyoboro we witwa UR Cristiano. Uyu muyoboro wamuhaye urubuga rwo kugeza ku bakunzi be ibindi bikorwa bye bitagaragara mu mikino, birimo ibiganiro n'umuryango we ndetse n'ibindi bikorwa by'imyidagaduro.Cristiano Ronaldo ni umuntu ufite ubuzima burenze ibyo abakunzi ba ruhago babona mu kibuga. Ni umubyeyi uha agaciro umuryango, umuntu ukunda ubuzima busanzwe, umushoramari kandi ukomeje gushaka kwagura ibikorwa bye.N'ubwo isi imuzi cyane nk'umukinnyi watsinze ibitego byinshi, ubuzima bwe hanze y'ikibuga bugaragaza indi sura y'uyu munyabigwi wa Portugal.


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM