U Bwongereza bwatangaje abakinnyi 25: Jobe Bellingham yinjiye, Palmer, Mainoo na Foden barasigara.

U Bwongereza bwatangaje abakinnyi 25: Jobe Bellingham yinjiye, Palmer, Mainoo na Foden barasigara.

Jube Bellingham yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, aho agiye gukinana na mukuru we Jude Bellingham.

U Bwongereza buzakina na Croatia muri Nations League ku wa Kane utaha, nyuma bukine na Espagne ku Cyumweru.

Jobe Bellingham amaze igihe ari umukinnyi uhoraho mu ikipe y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 21. Uyu musore w’imyaka 21 yahembwe kubera uko yitwaye neza muri Borussia Dortmund, aho amaze amezi 18 nyuma yo kuyigeramo avuye muri Sunderland. Jobe, ukina hagati mu kibuga, amaze gukina imikino 12 mu ikipe y’abatarengeje imyaka 21. Ari mu ikipe imwe na mukuru we Jude, umaze gukinira ikipe nkuru imikino 60. Aba bavandimwe bagiye kuba aba kane bakinnye mu ikipe y’u Bwongereza mu bihe bya none, nyuma ya Gary na Phil Neville, Bobby na Jack Charlton, hamwe na Trevoh na Nathaniel Chalobah. Umutoza Thomas Tuchel yagize ati: “Lee Carsley amaze ibyumweru n’amezi avuga ibigwi bya Jobe Bellingham, avuga ko habonetse umwanya, akwiye kujya mu ikipe nkuru akerekana icyo ashoboye. Amaze igihe akina neza, kandi ari mu bihe byiza muri Dortmund, bityo akwiye kuba ari kumwe natwe.”Josh King wa Fulham, wari mu mwiherero w’imyiteguro y’Igikombe cy’Isi muri Florida, na we yahamagawe ku nshuro ye ya mbere.

Cole Palmer, Mainoo na Foden ntibahamagawe

Palmer yavuzwe cyane nyuma yo kuva mu ikipe yahamagawe muri Nzeri kubera imvune yoroheje. Tuchel yamunenze ko “atakoresha amahirwe menshi abonye”, ahitamo kutamuhamagara nubwo bivugwa ko Chelsea yamenyesheje ko ameze neza 100%. Palmer yasigaye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kandi kuva Tuchel yatangira gutoza mu kwakira 2024, amaze kujya mu mwiherero ishuro ebyiri gusa.


Tuchel asobanura yagize ati: “Dufite abakinnyi benshi bakina nka No10, kandi twakomezanyije nabari mu mwiherero uheruka. Uruhare rwabo rwari rukomeye cyane.Yakomeje agira ati:Dufite Josh King ariko nifuza kumubona akina ku mpande zombi. ashobora gukina imyanya ine yose y’ubusatirizi.

Buri wese arifuza gukinira u Bwongereza kandi Cole Palmer nta cyo atandukaniyeho. Ibyo bibarwa iyo uri mu mwiherero, kandi we ntakoresha amahirwe ahabwa yo kwigaragaza. Si ikibazo cy’umwuka mubi, kandi ntituzigera dutekereza ko Cole Palmer adafite inyota yo gukinira igihugu cye, ariko irushanwa rirakomeje.” Mainoo wa Manchester United, na we wavuye mu ikipe yahamagawe muri Nzeri kubera imvune itaravuzwe, nyuma yo kutagira umukino akina mu Gikombe cy’Isi, ntiyahamagawe. Maino w’imyaka 21 yakinnye iminota 90 yose ubwo United yatsindaga Roma muri Champions League ku wa Kabiri, bavuye inyuma ho ibitego bibiri.

Izindi mpinduka mu ikipe

Trent Alexander-Arnold yagumye mu ikipe nubwo Ben White yahamagawe. Djed Spence agarutse mu mwanya wa Nico O’Reilly. Jason Steele wa Brighton yahamagawe asimbura Dean Henderson wa Crystal Palace .Tino Livramento, Reece James, John Stones na Bukayo Saka bafite imvune.

Alex Scott na Marcus Rashford na bo ntibahamagawe. Scott yagarutse mu myitozo muri Bournemouth ariko ntarakina kuva mu kiruhuko cy’imikino y’ibihugu giheruka, naho Rashford aracyari mumvune. Kiernan Dewsbury-Hall wa Everton na Will Lankshear wa Middlesbrough bari bavuzwe ko bashobora guhamagarwa bwa mbere, ariko bazategereza imikino y’ibihugu itaha muri Werurwe.

U Bwongereza buri ku mwanya wa kabiri nyuma ya Espagne. Amakipe abiri ya mbere azajya muri ⅛ cy’irangizaquarter-final).

Abakinyi 25 bahamagawe numutoza Tomas Tuchel


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM