Ibi birego byamaganywe kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, mu gihe hakomeje impaka ku makuru avuga ko Huang yaba yaragabweho umugambi w’ubutasi.
Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Mao Ning, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye guhagarika gukoresha ibirego bidafite ishingiro mu kugerageza gukumira iterambere ry’ikoranabuhanga ry’u Bushinwa.
Yagize ati “Iterambere ry’ikoranabuhanga ry’u Bushinwa rishingiye ku guhanga udushya. Amerika ikwiye guhagarika guhimba inkuru z’ubutasi kugira ngo izikoreshe nk’urwitwazo rwo gukumira u Bushinwa mu ikoranabuhanga.”
Ibi byatangajwe nyuma y’amakuru avuga ko Jensen Huang, umwe mu bashinze Nvidia akanayigira ikigo gikomeye ku Isi mu gukora utwuma tw’ikoranabuhanga (chips) twifashishwa mu bwenge buhangano (AI), yaba yaragizwe igikoresho cy’umugambi w’ubutasi.
Huang yemeye ko yagiranye umubano w’urukundo n’undi mugore kandi yarashatse, bivugwa ko ari Alice Huang, wahoze ari umwe mu bayobozi b’ikigo cya Megaspeed gifite icyicaro muri Singapore.
Bamwe mu bayobozi ba Amerika bakeka ko uyu mugore yaba yarakoreraga inzego z’ubutasi z’u Bushinwa, ariko nta bimenyetso simusiga byashyizwe ahagaragara byemeza ibyo birego.
U Bushinwa bwamaganye ayo makuru, buvuga ko ari ibitekerezo bidafite ishingiro bigamije kubuharabika.
Jensen Huang amaze imyaka myinshi asaba ubuyobozi bwa Amerika koroshya ingamba zikumira igurishwa ry’utwuma tw’ikoranabuhanga tugezweho ku isoko ry’u Bushinwa.
Mu 2025, Perezida Donald Trump yemeye ko Nvidia yohereza mu Bushinwa utwuma two mu bwoko bwa H200, nubwo bamwe mu banyapolitiki bo mu mashyaka yombi ya Amerika babirwanyije, bafite impungenge ko byafasha Beijing kurusha Amerika mu iterambere ry’ubwenge buhangano.
Izi mpaka zije mu gihe Perezida Trump na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping, bitegura guhura mu cyumweru gitaha mu nama ya APEC izabera mu Mujyi wa Shenzhen, mu Bushinwa.

Bimaze iminsi bivugwa ko umuyobozi Mukuru wa Nvidia, Jensen Huang, yaba yarohererejwe umugore wo kumutata
Leave a Comment