Paul Scholes yujuje imyaka 52: Umugani wa Manchester United wakunzwe na Guardiola na Xavi

Paul Scholes yujuje imyaka 52: Umugani wa Manchester United wakunzwe na Guardiola na Xavi

Paul Scholes, umwe mu bakinnyi bo hagati bakomeye mu mateka ya Manchester United n'umupira w'amaguru w'u Bwongereza, yujuje imyaka 52 y'amavuko kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2026.

Scholes wavukiye i Salford mu Bwongereza ku wa 16 Ugushyingo 1974, yamenyekanye cyane kubera ubuhanga bwo kugenzura umukino, gutanga imipira y'ubwenge, kureba aho bagenzi be bari no gutsinda ibitego birimo ubuhanga bwinshi.

Uyu mukinnyi yamaze igihe kinini muri Manchester United, ikipe yatangiriyemo gukina nk'uwabigize umwuga mu 1994, akayivamo mu 2013.

Imibare idasanzwe muri Premier League

Mu mikino 499 yakinnye muri Premier League, Paul Scholes yatsinzemo ibitego 107, anatanga imipira 55 yavuyemo ibitego. Mu mateka ye muri Manchester United, yatwaye ibikombe 11 bya Premier League, ibikombe bibiri bya UEFA Champions League, ibikombe bitatu bya FA Cup, bibiri bya League Cup n'igikombe cya FIFA Club World Cup.Yabaye umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu bihe byiza bya Manchester United mu bihe bya Sir Alex Ferguson, cyane cyane mu myaka ya za 1990 na 2000.

Guardiola na Xavi bamubonagamo umukinnyi udasanzwe

Ubuhanga bwa Paul Scholes bwatumye yubahwa cyane n'abandi bakinnyi bakomeye ku isi.


Umutoza Pep Guardiola yigeze kuvuga ko nubwo yubaha Frank Lampard na Steven Gerrard, Paul Scholes ari we mukinnyi wo hagati akunda kurusha abandi. Na Xavi Hernandez wahoze akinira Barcelona na Espagne, yigeze kumushimira avuga ko ari we mukinnyi wo hagati mwiza kurusha abandi bose yigeze kubona. Ibi ni bimwe mu bimenyetso bigaragaza icyubahiro Scholes yari afite mu ruhando rw'umupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.Umurage yasize muri Manchester United Paul Scholes ari mu bakinnyi bagize itsinda rizwi nka Class of '92, ryavuyemo abandi bakinnyi bakomeye barimo David Beckham, Ryan Giggs na Gary Neville.

Mu 2022, yashyizwe muri Premier League Hall of Fame, igihembo gihabwa abakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y'iri rushanwa. Uyu munsi, ku myaka 52, Paul Scholes akomeje gufatwa nk'umwe mu bakinnyi bo hagati beza Manchester United yagize mu mateka yayo.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM