Filime nka Avatar, Titanic, Avengers: Endgame, Barbie na
Spider-Man:(No Way Home) ziri muri uru rutonde.
Ikindi gitangaje ni uko bamwe mu bayobozi ba filime, barimo James Cameron, Christopher Nolan,Anthony Russo na Joe Russo, bagaragaje ubushobozi bwo gukora filime zikurura abantu benshi kandi zikinjiza amafaranga menshi.
Reka turebere hamwe izi filime 65, uko zikurikirana mu nyandiko ya Deadline, abayobozi bazo, abakinnyi bazigaragayemo ndetse n'inkuru zivugwamo.
Filime 65 zinjije arenga miliyali imwe y'amadolali
1. AVENGERS: ENDGAME (2019)
Amafaranga yinjije: $2,926,896,227
Iyi filime yayobowe na Anthony Russo na Joe Russo, ikaba yaragaragayemo Scarlett Johansson, Don Cheadle, Brie Larson, Chris Hemsworth, Mark Ruffalo, Chris Evans, Jeremy Renner na Paul Rudd.

Avengers: Endgame ni imwe muri filime zikomeye zo mu ruhererekane rwa Marvel Cinematic Universe.
Amafaranga yinjije: $2,923,710,708
Iyi filime yayobowe na James Cameron, ikinwamo Zoe Saldaña na Sam Worthington.
![]()
Inkuru y’iyi filime ibera ku mubumbe wa Pandora, utuwe n'ikiremwa cyitwa Na'vi.
Muri iyi nkuru Jake Sully wahoze ari umusirikare, yoherezwa kuri uwo mubumbe mu butumwa bufitanye isano n'inyungu z'abantu.
Ariko uko agenda amenya ubuzima bw'abaturage baho, arushaho
kubumva no kumva impamvu bagomba kurengera ubutaka bwabo.
Avatar yamenyekanye kubera amashusho akoresha ikoranabuhanga rihanitse, ibara ry'isi y'impimbano n'uburyo yerekanye ibinyabuzima byo ku wundi mubumbe.
Amafaranga yinjije avugwa mu nkuru: $2,519,458,878 kugeza ku wa 27 Ukwakira 2026.
Iyi filime yayobowe na Destin Daniel Cretton, igaragaramo Tom Holland nka Spider-Man, Zendaya, Sadie Sink, Mark Ruffalo na Jon Bernthal.

Iyi nkuru ikomeza urugendo rwa Spider-Man, intwari ifite
inshingano zo kurengera abantu mu gihe ihangana n'ibibazo byugarije ubuzima bwayo.
Iyi filime bivugwaho kuba yarageze ku gahigo ko kwinjiza miliyari imwe y'amadolari mu minsi itanu gusa.
Amafaranga yinjije: $2,334,484,620
Iyi ni filime ya kabiri mu ruhererekane rwa Avatar, yayobowe na James Cameron.

Abakinnyi bayigaragayemo barimo Sam Worthington, Zoe Saldaña
na Sigourney Weaver, hamwe n'abandi.
Inkuru ivuga ubuzima bwa Jake Sully na Neytiri, baharanira
kurinda umuryango wabo.
Bahungira mu gace k'amazi, aho bahura n'undi muryango wa
Na'vi ufite ubundi buryo ubayeho.
Avatar, The way of water Iyi filime yibanda ku muryango, kurengera
ibidukikije, intambara n'uburyo ibiremwa bishobora kubana n'ibidukikije.
Amafaranga yinjije: $2,260,176,370
Iyi ni filime y'animation yo mu Bushinwa, yayobowe na Yang
Yu, uzwi kandi nka Jiaozi.
Igaragarmo abakinnyi barimo Joseph na Mo Han.

Iyi filime ishingiye ku migani y'Abashinwa, ivuga ku biremwa bifite imbaraga zidasanzwe n'ibigeragezo bigomba kunyuramo.
Iyi filime ashimishije abakunzi ba animation kubera urugamba, amashusho n'uburyo yahuje imigani n'ibitekerezo bijyanye n'ubutwari.
Intsinzi yayo yagaragaje ko filime zo mu Bushinwa zishobora guhangana n'izikorwa na
6. TITANIC (1997)
Amafaranga yinjije: $2,264,812,968
Iyi filime iyobowe na James Cameron, ikinwamo Leonardo DiCaprio na Kate Winslet.
Inkuru ivuga ku rukundo rwa Jack na Rose, bahuriye mu
rugendo rw'ubwato bwa Titanic mu mwaka wa 1912.
Jack ni umusore udafite ubushobozi buhambaye mu by'amafaranga, mu gihe Rose akomoka mu muryango ukize.
N’ubwo bari batandukanye mu mibereho, baje gukundana,ariko urugendo rwabo rwaje guhinduka ibyago igihe ubwato bugongaga ikintu kiri mu mazi bugahita burohama.
Iyi filime yibukwa kubera inkuru y'urukundo, amashusho y'impanuka y'ubwato ndetse n'indirimbo My Heart Will Go On ya Céline Dion.
Amafaranga yinjije: $2,071,310,218
Iyi filime yayobowe na J.J. Abrams, ikinwamo Daisy Ridley,
John Boyega, Harrison Ford, Mark Hamill, Carrie Fisher na Adam Driver.
Ni igice cy'uruhererekane rwa Star Wars, inkuru zishingiye ku ntambara zibera mu isanzure.

Ikurikirana abantu bashya binjira mu rugamba rwo guhangana n'ingabo zishaka kugenzura isanzure, mu gihe amabanga yo mu bihe byashize agaruka.Iyi filime yagaruye abafana ba Star Wars kandi ikamenyekanisha abandi bakinnyi mu ruhererekane rwari rumaze imyaka myinshi rukundwa.
Amafaranga yinjije: $2,052,415,039
Iyi filime yayobowe na Anthony Russo na Joe Russo, igaragaramo Chris Evans, Scarlett Johansson, Chadwick Boseman na Danai Gurira, hamwe n'abandi bakinnyi ba Marvel.

Inkuru y’iyi filime ivuga kuri Thanos, uba ashaka gukusanya amabuye atandatu y'imbaraga azwi nka Infinity Stones kugira ngo agere ku ntego ye.
Intwari za Marvel zihuriza hamwe imbaraga kugira ngo
zimubuze gushyira umugambi we mu bikorwa.
Iyi filime yamenyekanye cyane kubera guhuza intwari nyinshi n'iherezo ryayo ryatunguranye.
9. SPIDER-MAN: NO WAY HOME (2021)
Amafaranga yinjije: $1,921,426,073
Iyi filime yayobowe na Jon Watts, ikinwamo Tom Holland na Zendaya.
Peter Parker ahura n'ikibazo gikomeye nyuma y'uko ibanga
ry'uko ari Spider-Man rimenyekanye.
10. ZOOTOPIA 2 (2025)
Amafaranga yinjije: $1,870,309,291
Iyi filime y'animation yayobowe na Byron Howard na Jared
Bush.
Ikinwamo na Ginnifer Goodwin, Jason Bateman, Ke Huy Quan, Shakira, Idris Elba na Quinta Brunson.

Ivuga inkuru ya Judy
Hopps na Nick Wilde, abapolisi b'inyamaswa bakorera mu mujyi wa Zootopia.
Iyi filime ikomeza ubutumwa bw'igice cya mbere ku kubana mu mahoro no kutarobanura abantu hashingiwe ku byo batandukaniyeho.

Ishingiye ku nkuru ya kera y'Umugiriki ivuga ku rugendo
rurerure rwa Odysseus, umwami w'intwari ugerageza gusubira iwabo nyuma
y'intambara.
Mu rugendo rwe ahura n'ibigeragezo, ibiremwa bidasanzwe n'ibibazo bimushyira mu kaga.
12. INSIDE OUT 2 (2024)
Amafaranga yinjije: $1,698,863,816
Iyi filime y'animation yayobowe na Kelsey Mann, ikorana na
Meg LeFauve mu kwandika inkuru.
Iyi filime ivuga
inkuru ya Riley, umukobwa ukura akinjira mu gihe cy'ubugimbi, aho
amarangamutima ye ahura n'impinduka zikomeye.

Igaragaza uko ibyishimo, agahinda, ubwoba, uburakari n'andi marangamutima bishobora kugira uruhare mu myitwarire y'umuntu.
Yashimishije abana n'abakuru kubera uburyo yasobanuye
ibyiyumvo by'abantu mu buryo bworoshye.
13. JURASSIC WORLD (2015)
Iyi filime yayobowe na Colin Trevorrow, ikinwamo Chris Pratt, Bryce Dallas Howard na Ty Simpkins.
Inkuru ibera muri pariki irimo ibinyabuzima by'ibihe bya
kera byagaruwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibintu birahinduka igihe dinosaur yakozwe mu buryo bwihariye icika ikanarushaho guteza akaga.
Abantu bari muri pariki bagomba gushaka uko barokoka no kurinda abandi.
14. THE LION KING (2019)
Iyi filime yayobowe na Jon Favreau, ikoresha ikoranabuhanga
rigezweho mu kugaragaza inyamaswa n'ibidukikije.
Yakinwemo na Donald Glover, Beyoncé, Seth Rogen na Chiwetel
Ejiofor.
Inkuru ikurikira Simba, umwana w'intare ugomba kwiga inshingano zo kuba umwami nyuma y'ibibazo byugarije umuryango we.
Iyi filime ishimangira ubutwari, umuryango, inshingano no kwemera ibyakubayeho.
15. THE AVENGERS (2012)
Iyi filime yayobowe
na Joss Whedon, igaragaramo Robert Downey Jr., Chris Evans, Chris Hemsworth,
Scarlett Johansson, Jeremy Renner na Mark Ruffalo.
Inkuru ihuza intwari nka Iron Man, Captain America, Thor,
Hulk, Black Widow na Hawkeye zishyira hamwe kugira ngo zihangane n'akaga
kibasiye isi.
Iyi filime yagize uruhare rukomeye mu gutuma Marvel Cinematic Universe iba imwe mu nkingi zikomeye z'uruganda rwa sinema.
Iyi filime yayobowe na James Wan, ikinwamo Vin Diesel, Paul
Walker, Dwayne Johnson na Jason Statham.
Ni igice cy'uruhererekane rwa Fast & Furious, ruzwiho imodoka zihuta, ibikorwa by'akaga n'intambara.
Abakinnyi bakomeza inkuru y'itsinda ry'abantu bahujwe n'ubucuti
n'imirimo iteje akaga.
Iyi filime yanibukije abafana Paul Walker, witabye Imana mu mwaka wa 2013 mbere y'uko filime irangira gukorwa.
17. TOP GUN: MAVERICK (2022)
Amafaranga yinjije: $1,503,260,455
Iyi filime yayobowe
na Joseph Kosinski, ikinwamo Tom Cruise, Jennifer Connelly, Miles Teller na Val
Kilmer.
Pete "Maverick" Mitchell agaruka mu mwuga wo
guhugura abapilote b'indege z'intambara,ahabwa inshingano zo gutegura itsinda
rigomba gukora ubutumwa bugoye cyane.
Iyi filime yamenyekanye kubera amashusho y'indege, ibikorwa by'akaga n'inkuru y'ubutwari n'uburambe.
18. AVATAR: FIRE AND ASH (2025)
Amafaranga yinjije: $1,485,999,890
Iyi ni indi filime yo mu ruhererekane rwa Avatar, yayobowe na James Cameron, ikinwamo Sam Worthington na Zoe Saldaña.

Ikomeza kwagura isi ya Pandora, aho inkuru zishingiye ku
miryango ya Na'vi, amakimbirane n'uburyo ibiremwa birwanira ubutaka bwabyo.
Iyi filime ihuza amashusho akomeye n'ikoranabuhanga
rigezweho, kimwe n'ibindi bice by'uruhererekane.
Amafaranga yinjije:
$1,453,683,476
Iyi filime yayobowe
na Chris Buck na Jennifer Lee.
Yakinwemo na Idina
Menzel, Kristen Bell, Jonathan Groff na Josh Gad.
Elsa na Anna batangira urugendo rwo gushaka inkomoko
y'imbaraga za Elsa n'amabanga ajyanye n'amateka y'umuryango wabo.
Urugendo rubafasha kumenya ukuri ku byabaye kera no kurengera ubwami bwabo.
20. BARBIE (2023)
Amafaranga yinjije: $1,446,938,421
Iyi filime yayobowe na Greta Gerwig, ikinwamo Margot Robbie
na Ryan Gosling.

Inkuru ivuga kuri Barbie, uba mu isi y'ibikinisho aho ibintu bisa n'ibitunganye ariko agangira kwibaza ibibazo ku buzima bwe, bikamutera kujya mu isi y'abantu gushaka ibisubizo.
Greta Gerwig yanditse amateka nk'umugore wayoboye filime
yageze kuri miliyari y'amadolari ku rwego mpuzamahanga ari we wenyine
wayiyoboye.
21. AVENGERS: AGE OF ULTRON (2015)
Amafaranga yinjije: $1,405,018,048
Iyi filime yayobowe na Joss Whedon, ikinwamo Robert Downey
Jr., Chris Hemsworth, Mark Ruffalo, Scarlett
Johansson na Chris Evans.

Inkuru ivuga intwari za Avengers mu gihe zigerageza kurinda isi,ariko
ikoranabuhanga ryakozwe hagamijwe kurinda abantu rihinduka ikibazo, maze
intwari zigomba guhangana n'ingaruka z'ibyo zakoze.
Iyi filime igaragaza ingorane zishobora guterwa no gukoresha ikoranabuhanga ridatekerejweho neza.
22. THE SUPER MARIO BROS. MOVIE (2023)
Amafaranga yinjije: $1,360,783,214
Iyi filime y'animation yayobowe na Aaron Horvath na Michael
Jelenic, ikinwamo amajwi ya Chris Pratt na Anya Taylor-Joy.
Mario na Luigi, abavandimwe bakora imirimo ijyanye no gusana imiyoboro y'amazi, basanga bari mu isi idasanzwe.
Mario ahura n'ibibazo bitandukanye mu kugerageza gukiza
Princess Peach no guhangana na Bowser.
Iyi filime yakunzwe kubera guhuza urwenya, ibikorwa by'akaga n'ibintu abafana b'imikino ya Mario basanzwe bazi.
23. BLACK PANTHER (2018)
Amafaranga yinjije: $1,349,926,083
Iyi filime yayobowe na Ryan Coogler, ikinwamo Chadwick
Boseman, Michael B. Jordan, Lupita Nyong'o, Danai Gurira na Angela Bassett.
T'Challa agaruka mu gihugu cya Wakanda kugira ngo abe umwami nyuma y'urupfu rwa se.

Ariko ahura n'umuntu ushaka guhindura ubutegetsi bw'igihugu
n'uburyo ikoranabuhanga ryacyo rikoresha.
Iyi filime yamenyekanye kubera inkuru yayo, ishusho ya Afurika y'ikoranabuhanga n'uburyo yagaragaje umuco n'ubuyobozi.
24. HARRY POTTER AND THE DEATHLY HALLOWS: PART 2 (2011)
Amafaranga yinjije: $1,342,945,821
Iyi filime yayobowe na David Yates, ikinwamo Daniel
Radcliffe, Emma Watson na Rupert Grint.
Ni igice cya nyuma mu nkuru za filime za Harry Potter.

Harry n'inshuti ze bakomeza urugamba rwo kurwanya Lord
Voldemort, umupfumu ushaka kugenzura isi y'abapfumu.
Inkuru igera ku rugamba rukomeye, aho amabanga yo mu bihe
byashize agaragazwa kandi abakinnyi bagomba gufata ibyemezo bikomeye.
25. DEADPOOL & WOLVERINE (2024)
Amafaranga yinjije: $1,338,073,645
Iyi filime iyobowe na Shawn Levy, ikinwamo Ryan Reynolds na Hugh Jackman.

Deadpool, uzwiho urwenya n'uburyo adakurikiza amategeko
asanzwe y'intwari, ahura na Wolverine bombi binjira mu rugendo rurimo urugomo,
urwenya n'ibibazo bijyanye n'isi zitandukanye.
Iyi filime yakunzwe cyane kubera guhuza aba bakinnyi n'uburyo yagaruye Wolverine mu nkuru za Marvel.
26. STAR WARS: THE LAST JEDI (2017)
Amafaranga yinjije: $1,334,407,706
Iyi filime yayobowe na Rian Johnson, ikinwamo Daisy Ridley,
John Boyega, Mark Hamill, Carrie Fisher na Adam Driver.
Ikomeza urugamba hagati y'abaharanira kurwanya ubutegetsi bubi n'ingabo zishaka kugenzura isanzure.

Rey akomeza urugendo rwo kumenya imbaraga ze, mu gihe Luke Skywalker ahura n'ibibazo bijyanye n'amateka ye.
Amafaranga yinjije: $1,308,566,455
Iyi filime yayobowe na J.A. Bayona, ikinwamo Chris Pratt, Bryce Dallas Howard na Justice Smith.

Inkuru ikurikira abantu bagerageza gukiza dinosaur nyuma y'akaga kibasiye ikirwa izo nyamaswa zabagaho.Ariko kuzizana mu isi y'abantu bitera ibibazo bishya, bigaragaza ko gucuruza cyangwa gukoresha ibinyabuzima nk'ibyo bishobora guteza akaga.
28. FROZEN (2013)
Amafaranga yinjije: $1,284,879,663
Iyi filime yayobowe na Chris Buck na Jennifer Lee.
Yakinwemo Idina Menzel, Kristen Bell, Jonathan Groff na Josh Gad.

Anna atangira urugendo rwo kumushaka no kugerageza gukiza ubwami bwabo.
Indirimbo Let It Go yamenyekanye cyane ku isi yose, iba imwe
mu ndirimbo zizwi cyane zo muri filime za Disney.
Amafaranga yinjije: $1,266,115,964
Iyi filime yayobowe na Bill Condon, ikinwamo Emma Watson,
Dan Stevens, Luke Evans na Josh Gad.

Belle, umukobwa ukunda gusoma no kumenya ibintu bishya,
asanga agomba kubana n'ikiremwa kidasanzwe mu ngoro yacyo.
Uko iminsi ishira, amenya ko inyuma y'isura y'icyo kiremwa hari inkuru y'ubuzima n'ubushobozi bwo gukunda.
Iyi filime ishingiye ku nkuru ya Disney yari isanzwe izwi,
ariko ikayigaragaza ikoresheje abakinnyi nyabo.
30. INCREDIBLES 2 (2018)
Iyi filime yayobowe
na Brad Bird.
Yakinwemo na Craig T,Nelson, Holly Hunter na Sarah Vowell.

Ikomeza inkuru y'umuryango w'intwari ufite imbaraga zidasanzwe,muri iki gice, Helen Parr ahabwa inshingano zo kugaragaza ko intwari zishobora kugira uruhare mu kurinda umutekano w'abaturage,Mu gihe agerageza kubigeraho, umuryango we na wo uhura n'ibibazo bisaba gukorana.
31. THE FATE OF THE FURIOUS (2017)
Amafaranga yinjije: $1,236,009,236
Iyi filime yayobowe na F. Gary Gray, ikinwamo Vin Diesel, Michelle
Rodriguez, Dwayne Johnson, Jason Statham na Tyrese Gibson.

Inkuru itangira igihe Dominic Toretto, umwe mu bagize itsinda rimenyerewe, atangira gukora ibintu bitunguranye bigatuma inshuti ze zimushidikanyaho.
Filime ivuga umuco wa Fast & Furious wo guhuza imodoka, ibikorwa by'akaga n'ubucuti.
32. IRON MAN 3 (2013)
Iyi filime yayobowe na Shane Black, ikinwamo Robert Downey
Jr.
Tony Stark ahura n'ibibazo bimugora nyuma y'ibyabaye mu rugamba rwo kurengera isi.

Ubushobozi bwe burageragezwa igihe ahanganye n'umwanzi uteye ubwoba, kandi agomba kwishingikiriza ku bwenge bwe aho kwishingikiriza gusa ku ikoranabuhanga.
Iyi filime igaragaza uruhande rw'ubuzima bwa Tony Stark
rutagaragaraga cyane mu zindi nkuru.
Iyi filime iyobowe na Kyle Balda na Pierre Coffin.
Yakinwemo na Sandra Bullock, Jon Hamm na Michael Keaton.
Inkuru ivuga kuri Minions, ibiremwa bito bisekeje byahoze
bishaka gukorera umuyobozi mubi, ishakisha umuyobozi mushya, ariko urugendo
rwabyo rukarangwamo urwenya, akaga n'ibintu bitunguranye.
Iyi filime yakunzwe n'abana n'abakuru kubera imico y'ibyo biremwa n'uburyo bisekeje.
34. CAPTAIN AMERICA: CIVIL WAR (2016)
Amafaranga yinjije: $1,155,046,416
Iyi filime yayobowe na Anthony Russo na Joe Russo, ikinwamo
Chris Evans.
Inkuru igaragaza amakimbirane hagati y'intwari za Marvel ku kibazo cyo kumenya niba zigomba kugenzurwa n'ubutegetsi.
Captain America na Iron Man batangira kutumvikana, ibintu
bikarangira intwari zigeze ku rugamba hagati yazo.
Iyi filime yibanda ku nshingano, ubwisanzure no kumenya aho
imbaraga z'intwari zigomba kugarukira.
Amafaranga yinjije: $1,152,028,393
Iyi filime yayobowe na James Wan, ikinwamo Jason Momoa, Amber
Heard na Willem Dafoe.

Arthur Curry amenya ko afite inkomoko ifitanye isano
n'ubwami bwo mu mazi.
Ahatirwa kwinjira mu rugamba rwo kurengera isi yo mu mazi no
gushaka uko yabana n'isi y'abantu.
Iyi filime yamenyekanye kubera amashusho y'inyanja, ibiremwa
byo mu mazi n'ibikorwa by'akaga.
Iyi filime y'animation ivugwa ko yayobowe na McKenna Harris
na Andrew Stanton.
Yakinwemo na Tom Hanks, Tim Allen, Joan Cusack, Conan
O'Brien na Greta Lee.
Inkuru ivuga ibikinisho bifite ubuzima, bigomba guhangana
n'impinduka z'ubuzima bw'abana bibana na bo.
Uruhererekane rwa Toy Story ruzwiho kwerekana ubucuti,
gukura no guhinduka kw'ubuzima.
37. THE LORD OF THE RINGS: THE RETURN OF THE KING (2003)
Amafaranga yinjije: $1,138,063,541
Iyi filime yayobowe na Peter Jackson, ikinwamo Elijah Wood,
Andy Serkis na Sean Astin.
Ni igice cya nyuma cy'uruhererekane rwa The Lord of the Rings.

Frodo akomeza urugendo rugoye rwo kujyana impeta y'imbaraga
aho igomba kurimburirwa.
Mu gihe urugamba rukomeye rubera mu bice bitandukanye,
inshuti ze na zo zigerageza kurwanya ingabo z'ubwami bubi.
Iyi Filime yibukwa
cyane kubera amashusho akomeye, urugamba
n'inkuru y'ubucuti n'ubwitange.
38. SPIDER-MAN: FAR FROM HOME (2019)
Amafaranga yinjije: $1,132,723,226
Iyi filime yayoobowe na Jon Watts, ikinwamo Tom Holland, Zendaya, Jake Gyllenhaal na Samuel L. Jackson.

Peter Parker ajya mu rugendo hanze ya Amerika, yizeye ko
azaruhuka nyuma y'ibibazo yahuye na byo ariko ahura n'ibindi bibazo bisaba ko
yongera kwambara umwambaro wa Spider-Man.
Inkuru ivuga ku nshingano, ubucuti n'ibibazo byo kuba
intwari ukiri muto.
Iyi filime yayobowe na Anna Boden na Ryan Fleck, ikinwamo
Brie Larson.
Muri iyi filime Carol Danvers ni umugore ufite imbaraga
zidasanzwe, ugenda amenya inkomoko y'ubushobozi bwe n'amabanga y'ubuzima bwe.

Iyi filime yagize uruhare mu kwagura inkuru z'intwari
z'abagore muri Marvel Cinematic Universe.
40. TRANSFORMERS: DARK OF THE MOON (2011)
Amafaranga yinjije: $1,123,794,079
Iyi filime yayobowe na Michael Bay, ikinwamo Shia LaBeouf, Rosie Huntington-Whiteley na Josh Duhamel.

Inkuru ikomeza urugamba hagati ya Autobots na Decepticons, ibiremwa by'ikoranabuhanga bishobora kwihindura imodoka cyangwa ibindi bikoresho.
Amabanga ajyanye
n'ukwezi n'ubushobozi bw'ikoranabuhanga rya kera atuma isi yongera kwinjira mu
kaga.
41. SKYFALL (2012)
Amafaranga
yinjije: $1,108,594,137
Iyi filime ya
James Bond yayobowe na Sam Mendes, ikinwamo Daniel Craig, Judi Dench, Javier
Bardem na Ralph Fiennes.
James Bond ahura n'umwanzi ufite umugambi wo kwihorera ku bantu bari mu buyobozi bw'ubutasi bw'u Bwongereza.

Mu gihe
akurikirana uwo mwanzi, Bond agomba guhangana n'amateka ye no kongera kwerekana
ubushobozi bwe.
Iyi filime
yakunzwe kubera ibikorwa by'ubutasi, inkuru y'umwanzi uteye ubwoba n'uburyo
yerekanye uruhande rwihariye rwa James Bond.
42. TRANSFORMERS: AGE OF EXTINCTION (2014)
Amafaranga
yinjije: $1,105,261,713
Iyi filime yayobowe
na Michael Bay, ikinwamo Mark Wahlberg, Stanley Tucci na Jack Reynor.
Inkuru ibera mu gihe abantu batakigirira icyizere Transformers nyuma y'ibibazo byabaye.

Ariko ibintu
bihinduka igihe ikoranabuhanga rishya ritangiye gukoreshwa mu buryo bushobora
guteza akaga.
Abantu na
Transformers bahura n'ibibazo bibasaba gufata ibyemezo bikomeye.
43. JURASSIC PARK (1993)
Amafaranga
yinjije: $1,103,136,596
Iyi filime yayobowe
na Steven Spielberg, ikinwamo Laura Dern, Sam Neill na Jeff Goldblum.
Abahanga mu bya siyansi bashinga pariki irimo dinosaur zagaruwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ariko sisitemu
z'umutekano zirapfa gukora neza, bituma izo nyamaswa ziba akaga ku bantu bari
muri pariki.
Iyi filime yabaye
imwe mu nkingi za sinema zerekeye dinosaur kandi ikomeza gukundwa n'abakunzi
b'amafilime.
44. THE DARK KNIGHT RISES (2012)
Amafaranga
yinjije: $1,085,429,692
Iyi filime iyobowe na Christopher Nolan, ikinwamo Christian Bale na Tom Hardy.
Bruce Wayne, uzwi
nka Batman, agaruka mu rugamba rwo kurengera Gotham City nyuma y'igihe yari
amaze atagaragara , ahura na Bane w’umwanzi ushaka gusenya umujyi no guhindura
ubuzima bw'abawutuye.
Iyi filime yibanda ku butwari, kwihangana no kongera guhaguruka nyuma yo gutsindwa.
45. JOKER (2019)
Amafaranga yinjije: $1,078,958,629
Iyi filime yayobowe na Todd Phillips, ikinwamo Joaquin Phoenix.
Inkuru ikurikira Arthur Fleck, umugabo uhangana n'ibibazo
by'ubuzima, akato n'ibibazo by'imibanire n'abandi.
Iyi filime yayobowe na J.J. Abrams, ikinwamo Daisy Ridley, Oscar Isaac na John Boyega.

Ni igice kivuga inkuru y'urugamba hagati y'abaharanira kurinda isanzure n'ingabo z'ubutegetsi bubi.
Rey akomeza gushaka ibisubizo ku mateka ye no ku mbaraga afite, mu gihe iherezo ry'urugamba riri hafi.
Amafaranga yinjije: $1,073,841,394
Iyi filime iyobowe na Josh Cooley, ikoresha amajwi ya Tom Hanks, Tim Allen, Annie Potts na Joan Cusack.
Woody n'inshuti ze bahura n'ibibazo bishya igihe bagiye mu
rugendo n'umwana mushya.
Woody ahura n'ibibazo bimufasha kongera gutekereza ku
nshingano ze, ku bucuti no ku cyo bisobanuye kuba igikinisho.
Amafaranga yinjije: $1,067,316,101
Iyi filime yayobowe na Lee Unkrich, ikoresha amajwi ya Tom
Hanks na Tim Allen.
Andy amaze gukura, ibikinisho bye bihura n'ikibazo cyo kumenya ibizabibaho.

Woody na Buzz Lightyear hamwe n'izindi nshuti zabo binjira mu rugendo rurimo ibyishimo, agahinda n'akaga.Iyi filime yibukwa cyane kubera ubutumwa bwayo ku gukura, guhinduka no gusezera ku bihe by'ubwana.
49. PIRATES OF THE CARIBBEAN: DEAD MAN'S CHEST (2006)
Amafaranga yinjije: $1,066,179,747
Iyi filime yayobowe na Gore Verbinski, ikinwamo Johnny Depp
nka Captain Jack Sparrow.
Jack Sparrow ahura n'ikibazo kijyanye n'amasezerano yakoze
na Davy Jones, umuyobozi uteye ubwoba w'inyanja.
Kugira ngo arokoke, agomba gushaka uko yikura muri uwo
mwenda no guhangana n'ibiremwa bidasanzwe byo mu nyanja.
Iyi filime izwiho urwenya, ibikorwa by'abambuzi n'ibintu
bitunguranye.
Amafaranga yinjije: $1,059,242,164
Iyi filime yayobowe na David G. Derrick Jr., Jason Hand na
Dana Ledoux Miller.
Abatanga amajwi barimo Auliʻi Cravalho na Dwayne Johnson.

Moana ahabwa ubutumwa bushya bumusaba kujya mu rugendo
rurerure rwo gushaka abaturage n'ahantu hafitanye isano n'amateka y'abaturage
bo mu birwa bya Pasifika.
Afatanya na Maui n'izindi nshuti mu guhangana n'ibigeragezo
byo mu nyanja.
Amafaranga yinjije: $1,058,684,742
Iyi filime iyobowe na Gareth Edwards, ikinwamo Felicity Jones na Diego Luna.

Inkuru ikurikira itsinda ry'abantu rishyira ubuzima bwaryo mu kaga kugira ngo ribone amakuru y'ingenzi ku ntwaro ikomeye y'Ingoma mbi.
Intego yabo ni ukugira uruhare mu gutuma ingabo zirwanya iyo Ngoma zibona amahirwe yo gutsinda.
Iyi filime izwiho kugaragaza ubutwari bw'abantu basanzwe mu
rugamba runini.
Iyi filime yayobowe na Guy Ritchie, ikinwamo Mena Massoud, Naomi Scott na Will Smith.

Aladdin ni umusore utishoboye uhura n'itara rifite ububasha bwo kumuhesha ibyifuzo.
Yifuza guhindura ubuzima bwe no kwegera Princess Jasmine,
ariko agomba guhangana n'umugambi mubi wa Jafar.
Iyi filime ihuza urwenya, urukundo, umuziki n'ubumaji.
Amafaranga yinjije: $1,046,721,266
Iyi filime iyobowe na Rob Marshall, ikinwamo Johnny Depp na Penélope Cruz.

Captain Jack Sparrow yinjira mu rugendo rwo gushaka isoko
ry'amazi y'ubuto budashira.
Mu rugendo ahura n'abambuzi, amayeri n'ibibazo bijyanye
n'ibyo buri wese ashaka kugeraho.
Amafaranga yinjije: $1,046,515,409
Iyi filime yayobowe na George Lucas, ikinwamo Liam Neeson,
Natalie Portman, Jake Lloyd na Ewan McGregor.
Inkuru igaruka ku bihe byabaye mbere y'ibindi bice bya Star Wars.

Ivuga Jedi mu gihe bagerageza gukemura amakimbirane ya politiki no kurengera abantu bugarijwe n'akaga.
Filime inamenyekanisha Anakin Skywalker akiri umwana, mbere y'uko ahinduka umuntu ufite uruhare rukomeye mu nkuru z'uruhererekane.
Amafaranga yinjije: $1,038,027,526
Iyi filime yayobowe na Dean Fleischer Camp.
Ishingiye ku nkuru ya Lilo, umukobwa wo muri Hawaii, na
Stitch, ikiremwa cyakozwe mu bushakashatsi bwo mu isanzure.

Lilo yakira Stitch nk'inshuti, ariko ubuzima bwabo
bukagorana kubera imyitwarire y'icyo kiremwa n'abagishaka.
Inkuru yibanda ku muryango, urukundo n'ubutumwa buvuga ko
umuryango ushobora kubamo abantu batandukanye.
Amafaranga yinjije: $1,034,800,131
Iyi filime yayobowe
na Kyle Balda na Pierre Coffin, ikoresha amajwi ya Steve Carell.
Gru ahura n'umuvandimwe we yari ataramenya, maze akinjira mu bibazo bishya bijyanye n'umuryango we n'ubuzima bwe.

Mu gihe agerageza kumenya umuvandimwe we, ahura n'umwanzi
mushya uteje akaga.
Minions na zo zikomeza gutera urwenya muri iyi nkuru.
57. HARRY POTTER AND THE SORCERER'S STONE (2001)
Amafaranga yinjije: $1,034,720,602
Iyi filime yayobowe na Chris Columbus,ikinwamo Daniel Radcliffe, Emma Watson na Rupert Grint.

Muri iyi filime Harry Potter amenya ko ari umupfumu maze
ajya kwiga ku ishuri rya Hogwarts.
Agezeyo ahura n'inshuti ze Ron na Hermione, batangira
urugendo rwo kumenya amabanga ajyanye n'ubuzima bwe.
Iyi filime ni yo yatangije uruhererekane rwa filime za Harry
Potter, zishingiye ku bitabo bya J.K. Rowling.
Amafaranga yinjije: $1,029,266,989
Iyi filime yayobowe na Andrew Stanton, ikoresha amajwi ya Ellen DeGeneres.

Dory, ifi yibagirwa vuba, itangira urugendo rwo gushaka umuryango wayo.
Mu gihe ishakisha ibisubizo ku buzima bwayo, ihura n'inshuti nshya n'ibibazo bitandukanye.
Filime igaragaza agaciro k'umuryango, ubucuti no kudacika intege.
Iyi filime ivuga ku buzima bwa Michael Jackson, umwe mu bahanzi bakomeye mu mateka y'umuziki , yayobowe na Antoine Fuqua, igaragaramo Jaafar Jackson, usanzwe ari mwishywa wa Michael Jackson, akina ari we.

Inkuru igaragaza urugendo rwa Michael Jackson kuva akiri
umwana kugeza ubwo aba icyamamare ku rwego mpuzamahanga.
Igaruka ku muziki we, impano ze, ibihe by'ingenzi mu buzima
bwe n'ingaruka yagize ku ruganda rw'imyidagaduro.
Iyi filime yayobowe na Byron Howard na Rich Moore.
Kakinwemo na Ginnifer
Goodwin na Jason Bateman,Judy Hopps(urukwavu ruba umupolisi) ajya gukorera mu mujyi
wa Zootopia, aho ahura n'ibibazo by'ibyaha n'ivangura, afatanya na Nick Wilde,
imbwebwe imenyerewe mu mayeri, kugira ngo bakemure ibibazo byugarije umujyi.
Iyi f ilime itanga ubutumwa ku kwihangana, ubufatanye no kutarobanura abandi.
Iyi filime yayobowe na Tim Burton, ikinwamo Johnny Depp na
Anne Hathaway.

JOURNEY (2012)
Iyi filime yayobowe na Peter Jackson, ikinwamo Martin
Freeman, Graham McTavish, James Nesbitt na William Kircher.
Bilbo Baggins, umusore w'ikiremwa kizwi nka Hobbit, yinjira
mu rugendo rwo gufasha itsinda ry'abantu bato rizwi nka Dwarves.

Intego yabo ni ukugarura ubwami n'ubutunzi byabo byigaruriwe
n'ikiyoka Smaug.
Mu rugendo, Bilbo ahura n'ibigeragezo bimufasha kumenya
ubutwari n'ubushobozi atari azi ko afite.
Iyi filime y'animation yayobowe na Aaron Horvath na Michael
Jelenic.
Yakinwemo na Chris Pratt, Anya Taylor-Joy, Charlie Day, Jack Black, Brie Larson na Glen Powell.

Iyi nkuru ishingiye ku isi ya Mario, aho intwari zihura n'ibibazo bishya bifitanye isano n'ubwami, ibiremwa byo mu isanzure n'urugendo rwo kurengera abo zikunda.
64. THE DARK KNIGHT (2008)
Iyi filime iyobowe na Christopher Nolan, ikinwamo Christian
Bale na Heath Ledger.
Batman akomeza kurinda Gotham City, ariko ahura n'umwanzi
witwa Joker ushaka guteza umutekano muke no kugerageza imico y'abaturage.

Joker akoresha amayeri n'ubugome kugira ngo yerekane ko
abantu bashobora guhinduka igihe bashyizwe mu bibazo bikomeye.
Iyi filime yamenyekanye cyane kubera umukino wa Heath
Ledger, watsindiye igihembo cya Oscar nyuma y'urupfu rwe.
Iyi filime yayobowe na Colin Trevorrow, ikinwamo Chris Pratt, Bryce Dallas Howard, Jeff Goldblum, Sam Neill na Laura Dern.

Icyo izi
filime zitwigisha mu ruganda rwa sinema.
Iyo urebye uru rutonde, usanga hari ibintu byinshi byafashije filime kugera ku rwego rwo kwinjiza amafaranga arenga miliyari imwe y'amadolari.
1.gukoresha ikoranabuhanga
Filime nka Avatar, Jurassic World na Transformers zigaragaza uburyo amashusho n'ikoranabuhanga bishobora gukurura abantu.
Filime nka Frozen, Inside Out 2, Minions, Toy Story na The Super Mario Bros. Movie zigaragaza ko inkuru zishushanyije zishobora gukundwa n'abana ndetse n'abakuru.
Titanic, Barbie na The Lion King zigaragaza ko urukundo, umuryango, ubutwari n'ibibazo by'ubuzima bishobora gutuma abantu benshi bakunda filime.

Leave a Comment