Menya uburyo bwiza bwo kwirinda inkuba mu gihe cy'imvura.

Menya uburyo bwiza bwo kwirinda inkuba mu gihe cy'imvura.

Nubwo inkuba ari kimwe mu bintu bikunze guteza ibyago byinshi ku buzima bw’abantu ku isi, ntabwo ari buri wese ushobora kumenya ubukana n’ingaruka zabyo, cyane cyane mu bice bya Afurika aho ibyago byo gukubitwa n’inkuba biri ku rwego rwo hejuru cyane.

Abantu bake ni bo bamenya ko, buri mwaka, mu bihugu byinshi bya Afurika, inkuba zihitana abantu benshi ugereranyije n’ibindi biza bituruka ku mvura nyinshi birimo nk’imyuzure n’inkangu, kuko aribyo biza bikunze kwitabwaho cyane. Ikibabaje ni uko akenshi buri uko inkuba ikubise icyitabwaho cyane ni imibare mike y’abantu bakubitwa nazo mu gace kamwe nyamara kuberako imirabyo n’inkuba byibasira isi kenshi cyane, iyo ubaze umubare w’abantu bose uhitanwa nabyo, usanga ari munini. Nk’uko bigaragazwa na raporo y’ikigo African Centres for Lightning and Electromagnetics Network (ACLENet), buri mwaka inkuba zishobora guhitana abantu bari hagati ya 12,000 na 17,000 muri Afurika, nubwo umubare nyakuri ushobora kuba urenzeho kubera ko hari abantu benshi bahitanwa n’inkuba ariko amakuru kuri izo mpfu ntatangazwe cyangwa ngo yandikwe. Dufashe nk’urugero mu Rwanda, kimwe mu bintu bitazibagirana, harimo n’imvura yaguye ku mugoroba wo kuri wa 4 Mutarama 2026 aho ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemeje amakuru y’abantu 18 bo mu Murenge wa Jarama bakubiswe n’inkuba abagera ku Icyenda bakahasiga ubuzima mu gihe abandi bahise bakomereka bakajya kuvurirwa ku Bitaro bya Kibungo.Ibyo kimwe n’ibindi byago bishobora guturuka ku nkuba niby bituma Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ikunze guha abaturage amabwiriza atandukanye yo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Inkuba ni iki?

Inkuba ni amashanyarazi avuka mu kirere cyangwa se hagati y’ikirere n’isi biturutse ku inyuranamo ry’ibicu cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho akenshi muri iryo nyuranamo biteza guhura kw’ibimenyetso bitandukanye by’amashanyarazi, kuramo na teranya bikabyara ikibatsi kinini cy’amashanyarazi ari cyo cyitwa umurabyo ndetse bigatanga n’urusaku. Kubera ubwinshi bw’ayo mashanyarazi, yangiza umuntu cyangwa ikintu ahuye na cyo mu nzira yayo hagati y’isi, ikirere n’umwuka, ari byo byitwa gukubitwa n’inkuba ndetse nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) mu Rwanda inkuba ni cyo kiza (Disaster) cya mbere mu gutwara ubuzima bw’abantu benshi no kubakomeretsa mbere y’inkangu n’imyuzure.

Ni ryari inkuba yitwa ikiza?

Birashoboka ko kandi waba uri kumva tuvugako inkuba ari ikiza ntusobanukirwe impamvu. Inkuba yitwa ikiza mu gihe ayo mashanyarazi yagize ingaruka ku buzima bwa muntu, kwangirika kw’ibikoresho, ibikorwaremezo, inyubako, gukomeretsa, cyangwa guhitana ubuzima.Mbere y’uko turebera hamwe uburyo bwiza wakoresha kugirango wirinde gukubitwa n’inkuba, ni ngombwa ko tubanza tukareba mu buryo burambuye zimwe mu ngaruka zishobora kuzanwa n’inkuba. Zimwe mu ngaruka ziterwa no gukubitwa n’inkuba twavuga: Gutwara ubuzima bw’abantu, gutwika uwo ikubise ikamuteza ubushye bukomeye, gusigira ubumuga butandukanye uwo yakubise harimo, kwangirika kw’imitekerereze no guhagarara kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri (Paralysis), kwangiza inyubako n’ ibikorwa remezo, gutwika ibikoresho cyane cyane ibikoresha amashanyarazi, ndetse no gutera ihungabana.

Uburyo rusange bwo kwirinda inkuba.

Mu bihe by’imvura cyane cyane umuhindo n’itumba haba ibyago byinshi byo kugira inkuba, ziteza ingaruka twagarutseho haruguru iyo hatabayeho kwitwararika. Ni yo mpamvu, buri wese asabwa kubahiriza amabwiriza akurikira by’umwihariko igihe cy’imvura irimo umuhindo w’ inkuba:Mu bihe by’imvura; cyane cyane umuhindo n’itumba: Ugama mu nzu mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’Inkuba, irinde kugama munsi y’ibiti, iminara y’itumanaho, amapironi atwara amashanyarazi n’ibindi, hagarika gukoresha telefoni n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, mu nyubako idafite uburyo bwo kurinda inkuba bwagenewe imiyoboro y’amashanyarazi ndetse n’itumanaho. Irinde kwitwikira imitaka ifite utwuma hejuru cyangwa se gufata mu ntoki ibyuma ibyo ari byo byose, irinde kureka amazi cyagwa gukora indi mirimo hanze;cyane cyane ifite aho ihurira n’amazi mu gihe imvura igwa nko kumesa,kuroba,koga mu biyaga cyangwa se pisine, irinde kwegera hafi y’iminara y’itumanaho,amapironi atwara amashanyarazi cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma Shyira imirindankuba ku nyubako. Mu gihe irimo amashanyarazi hashyirwamo kandi n’uburyo bwo kurinda ibikoresho bicomekwa ku mashanyarazi ndetse n’ibikoresho by’itumanaho, irinde kwegera cyangwa kwegamira inzugi n’amadirishya; cyane cyane ibikoze mu byuma. Ibi kandi binajyana no kwirinda kwegera aho umurindankuba umanukira ugana mu butaka, ugahagarara nibura muri metero eshatu. Va ku binyamitende (igare cyangwa ipikipiki), wihutire kujya kugama mu nzu. Mu gihe uri mu modoka, genzura ko ibirahuri byose bifunze, irinde kwegera aho umurindankuba umanukira ugana mu butaka. Hagarara nibura muri metero eshatu y’aho umanukira ugana mu butaka.

Ibikwiriye kubahirizwa ahahurira abantu benshi

Kwirinda amateraniro mu nyubako zidafite imirindankuba, ababikora baba bateza ababagana ibyago byo gukubitwa n’Inkuba, guhagarika imikino cyangwa se imyidagaduro mu gihe imvura igwa; kandi aho bikorerwa hakaba hadafite imirindankuba; abantu bakihutira kugama.Gukangurira abanyeshuri kudakinira hanze mu gihe imvura igwa; kandi no mu ishuri bakirinda kwegera amadirishya n’inzugi; cyane cyane ibikoze mu byuma, gushyira imirindankuba ku nsengro n’amashuri aho itari, ku masoko rusange n’ubwo yaba atubakiye no ku bibuga by’imikino n’indi myidagaduro itandukanye.

Ni iki wakora mu gihe uwo muri kumwe akubiswe n’inkuba?

Nta muziro uba ku muntu wakoze ku kintu cyangwa umuntu wakubiswe n’Inkuba. Bityo mu gihe uwo muri kumwe agize ibyago byo gukubitwa n’inkuba: Tanga ubutabazi bw’ibanze ukurikije ubumenyi bw’ibanze ufite muri byo, tabariza ku gihe inzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima zikwegereye, ihutire kugeza uwakomeretse cyangwa uwahungabanye ku ivuriro rikwegereye.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM