Kitoko ni umwe mu bahanzi nyarwanda bubatse izina rikomeye mu muziki, ariko nyuma yo kumara igihe kinini mu mahanga, yafashe icyemezo cyo gusubira mu Rwanda no kuhakomereza ibikorwa bye.
Ku wa 9 Ugushyingo 2025 ni bwo uyu muhanzi yasesekaye i Kigali avuye i Londres mu Bwongereza, aho yari yaragiye ku wa 29 Werurwe 2013, ahanini agiye gukomereza amasomo ya Kaminuza.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi ishize yemeye ko yatangiye ubu bucuruzi ariko ahamya ko ari gutegura uburyo bwiza bwo kuzamurikira abakunzi be ubucuruzi bwe.
Ati "Nibyo narabitangiye ariko mumpe umwanya mu minsi iri imbere nzabibamurikire biri ku murongo."
Kitoko Bibarwa ni umwe mu bahanzi bazwi mu muziki nyarwanda, aho yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Ikiragi’, ‘Rurabo’, ‘Akabuto’, ‘Manyobwa’, ‘Ifaranga’ n'izindi.
Mu myaka 12 yamaze mu Bwongereza, yanakurikiranye amasomo ya Politiki muri South Bank University, ndetse akomereza amasomo y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri London Metropolitan University, mu bijyanye na Peace, Conflict and Diplomacy.
Ivomo: Igihe.com
Leave a Comment