IBYO UMUBYEYI AGOMBA KWITAHO IYO YONSA UMWANA BATIRIRANWE

IBYO UMUBYEYI AGOMBA KWITAHO IYO YONSA UMWANA BATIRIRANWE

Hari igihe biba ngombwa ko umubyeyi amara umunsi atari kumwe n’umwana we ukiri muto, uri munsi y’amezi atandatu, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo akazi cyangwa izindi nshingano. Icyakora, muri iki kigero umwana aba agomba kugaburirwa amashereka yonyine, nta kindi kinyobwa cyangwa ibiribwa yongeweho.

Ni yo mpamvu umubyeyi aba agomba kumenya uko yakomeza konsa umwana neza nubwo baba batari kumwe umunsi wose

Kugira ngo umwana akomeze kubona amashereka ahagije nubwo umubyeyi ataba ari kumwe na we, hari ingamba z'ingenzi agomba gukurikiza:

Umubyeyi agomba konsa umwana akagwa neza mbere yo kuva mu rugo.

Iyo umubyeyi azi ko azajya amara umunsi atari kumwe n'umwana, ni byiza ko ateganya igihe gihagije cyo kumwonsa mbere yo kugenda.

Iyo agarutse mu rugo, agomba kongera konsa umwana kenshi, ndetse akanamwonsa nijoro kugira ngo akomeze kubona amashereka ahagije.

Umubyeyi ashobora gukama amashereka akayasigira abantu basigara barera umwana kugira ngo bazayamuhe igihe ayakeneye.

Amashereka yakamwe agomba kubikwa mu bikoresho byabugenewe, bisukuye kandi bifunze neza.

Mu gihe cyo kuyagaburira umwana, ni byiza gukoresha agakombe gasukuye neza kandi gafite umupfundikizo, kuko koroshye kugasukura neza ugereranyije n'ibindi bikoresho.

Igihe amashereka ashobora kumara abitswe

Amashereka yakamwe ashobora kumara igihe runaka bitewe n'aho abitswe n'ubushyuhe buhari:

Iyo abitswe ahantu hari ubushyuhe busanzwe buri hagati ya dogere 19 na 22°C, ashobora kumara nibura amasaha 8.

Iyo abitswe muri firigo ifite ubushyuhe buri hagati ya dogere 0 na 4°C, ashobora kumara iminsi 4 kugeza ku minsi 8 atarangirika.

Ibyo umubyeyi wonsa agomba kwitaho


Kugira ngo umubyeyi akomeze konsa neza kandi arinde ubuzima bw'umwana, hari ibintu by'ingenzi agomba kwitaho mu buzima bwe bwa buri munsi:


1. Kunywa amazi ahagije

Umubyeyi wonsa agomba kunywa amazi ahagije, nibura litiro imwe n'igice kugeza kuri litiro ebyiri ku munsi.

2. Kwirinda ibintu bishobora kugira ingaruka ku mwana

Hari bimwe mu bintu umubyeyi agomba kwirinda kuko bishobora kunyura mu mashereka bikagira ingaruka ku mwana. Muri byo harimo:

 Itabi n'inzoga.

Icyayi cya kawa.

3. Kwitondera imiti afata

Hari imiti imwe n'imwe idakwiye gufatwa n'umubyeyi wonsa kuko ishobora kugira ingaruka ku mwana. Ni yo mpamvu umubyeyi agomba kwirinda kwifatira imiti uko yishakiye atabanje kugisha inama muganga.

4. Kwita ku isuku igihe cyo konsa

Umubyeyi agomba gukaraba intoki neza akoresheje amazi meza n'isabune igihe cyose agiye konsa umwana.

Agomba kandi kwirinda gusiga amavuta ku mabere mbere yo konsa kugira ngo umwana ataza kuyamira igihe ari konka.

5. Kugira isuku y'imyambaro

Imyenda y'umubyeyi, cyane cyane iy'imbere ikora ku mubiri ndetse na za sutiyeni, igomba guhora ifite isuku kugira ngo hirindwe umwanda ushobora kugira ingaruka ku buzima bw'umwana.

Kuba umubyeyi n'umwana batabana umunsi wose ntibivuze ko umwana atabona amashereka ahagije cyangwa ngo abure uburenganzira bwo konka amashereka ya nyina gusa mu mezi atandatu ya mbere.

Iyo umubyeyi akurikije amabwiriza yo gukama, kubika no kugaburira umwana amashereka neza, akanakomeza kumwonsa kenshi igihe bari kumwe, ashobora kumurinda kubura amashereka no gukomeza kumwitaho neza.

Icy'ingenzi ni uko umubyeyi amenya uburyo bwiza bwo konsa umwana nubwo baba batiriranwe, kugira ngo akomeze gukura neza kandi agire ubuzima bwiza.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM