Ian Evatt yirukanywe ku munsi w’amavuko ye.
Ku wa Kane, ikipe ya Blackpool yifurije umutoza wayo Ian Evatt isabukuru nziza y’amavuko. Nyuma y’amasaha make gusa, yatangaje ko yamwirukanye. Nta buryo bworoshye ikipe ifite bwo kwirukana umutoza, kandi bamwe birukanywe mu buryo bubabaje cyane. Ian Evatt si we wenyine. Dore ingero zimwe z’abatoza birukanywe mu buryo butazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru.
Leroy Rosenior: yirukanywe nyuma y’iminota icumi.
Uyu ni we mutoza wamaze igihe gito cyane ku kazi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Leroy Rosenior, se wa Liam wahoze atoza Chelsea, yagarutse gutoza Torquay United mu mwaka wa 2007, asimbura Keith Curle. Ariko hashize iminota icumi gusa itangajwe ko yahawe akazi, ikipe yaguzwe n’itsinda ry’abashoramari ryahise rihitamo Paul Buckle.Buckle yari yarigeze gutoza iyo kipe imyaka ine, ayizamura mu cyiciro cya League One mu 2004. Rosenior we ntiyongeye gutoza indi kipe nyuma y’iryo kosa ridasanzwe ry’itumanaho.
Martin Jol: yamenyeye ko yirukanywe ari mu kibuga.
Umukino wa nyuma Umuholandi Martin Jol yatoje Tottenham warangiye batsinzwe 2–1 na Getafe muri Uefa Cup, iwabo kuri White Hart Lane.Umukino utararangira, hari hamaze gucicikana amakuru ko igihe cye cyarangiye. Hari hatangajwe ko abayobozi ba Spurs bari baganiriye n’umutoza wa Sevilla, Juande Ramos, mu minsi yawubanjirije. Jol yari amaze gutsinda umukino umwe gusa mu icumi, mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2007–08. Inama y’ubutegetsi yafashe icyemezo ko gutsindwa na Getafe ari byo byatumye bamwirukana. Hari amakuru yavugaga ko inshuti ye yamwoherereje ubutumwa bugufi umukino ukiba, bumubwira iherezo rye. Ariko nyuma Jol yavuze ko umwuzukuru we ari we wamushize ku ruhande umukino urangiye, akamubwira iyo nkuru. Itangazo rimwirukana ryaje nyuma, muri uwo mugoroba.
Gus Poyet: yamenyeye ko yirukanywe ari kuri televiziyo.
Umunya-Uruguay Gus Poyet yatunguwe bikomeye ubwo yamenyaga ko yirukanywe muri Brighton ari mu cyumba cya Televiziyo.
Poyet yakoreraga BBC, asesengura imikino ya Confederations Cup, icyo gihe akaba yari ari ku mukino wa Espagne na Nigeria. Hagati mu kiganiro, umushyushyarugamba Mark Chapman yafashe umwanya atangaza ko Poyet yirukanywe na Seagulls. Nta cyo yari azi mbere yo kujya muri icyo kiganiro. Poyet mumagambo ye yaravuze ati: “Nta muntu wigeze ambwira, nta butumwa bugufi, nta imeyili, nta n’uwampamagaye.”
Tony Pulis: yirukanywe ari mu nzira.
Mu mupira w’amaguru, ubuzima bushobora guhinduka mu kanya gato. Uba ugana mu myitozo y’intangiriro y’igihembwe, ugahamagarwa ubwirwa ko wirukanwe. Ni ko byagendekeye Tony Pulis, wirukanywe na nyir’ikipe w’Umunya-Islande Gunnar Gislason mu buryo bukomeye, asimburwa na Johan Boskamp mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2005–06. Pulis yavuze ko yari amaze gutwara imodoka amasaha ane ubwo bamuhamagaraga bamubwira kudakomeza ku kibuga, kuko yari yamaze kwirukanwa, kandi Boskamp yari yamaze kuhagera. Amaherezo, Boskamp yamaze umwaka umwe gusa, hanyuma Pulis agarurwa n’umuyobozi mushya Peter Coates.
Tony Adams: yirukanywe ari mu birori by’isabukuru y’umwana we.
Umunyabigwi wa Arsenal Tony Adams yari ari mu birori by’isabukuru y’imyaka itanu y’umuhungu we muri Gashyantare 2009, ubwo yahamagarwaga n’umuyobozi wa Portsmouth, Peter Storrie. Icyo gihe Portsmouth yari mu bibazo by’amafaranga kandi inagorwa no mu kibuga, bityo Adams yumvaga ko iherezo rye ryegereje. Nubwo igihe cyari kitari cyiza, uwahoze ari myugariro w’Ubwongereza yavuze ko yifuzaga ko bimurangiriraho vuba.Yagize ati: “Nabwiye Peter nti: ‘Sinza gutwara imodoka ngo uze kunyibwirira imbonankubone ko ntagifite akazi.’ Ni ko nashakaga kandi, byari ikibazo cy’igihe gusa. Sinari kwegura, nuko mubwira mu magambo make ko agomba kunyirukana. Namweruriye ko ntagishaka gukorana na we.”
José Mourinho: yirukanywe iminsi mike mbere y’umukino wa nyuma.
Iyo ubajije José Mourinho, uzwi nka “The Special One”, azakubwira ko yatwaye “igice cy’igikombe” muri Tottenham. Uwahoze atoza Chelsea na Manchester United yagejeje Spurs ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup wa 2021 uyihuza na Manchester City, kandi yari afite amahirwe yose yo gutsinda mukeba we Pep Guardiola. Ariko ntiyigeze abona uwo mwanya, kuko umuyobozi wa Tottenham Daniel Levy yamwirukanye iminsi mike mbere yo kujya kuri Wembley. Icyo gihe Spurs yari imeze nabi cyane. Yari yasezerewe muri Europa League itsinzwe na Dinamo Zagreb yari itagifite umutoza, nubwo yari yatsinze 3–0 mu mukino ubanza. Iyo nkuru yatunguye benshi, kuko Mourinho azwiho ubuhanga mu mikino ya nyuma y’ibikombe. Mu kiganiro yagiranye na James Corden nyuma y’amezi abiri yirukanywe, yavuze ko yatwaye ibikombe “25 n’igice”. Yagize ati: “Igice ni wa mukino wa nyuma ntakinnye ndi muri Tottenham.”
Leave a Comment