Paolo Bulgari, wamenyekanishije imikufi y'agaciro ya Bvlgari ku isi, yitabye Imana.

Paolo Bulgari, wamenyekanishije imikufi y'agaciro ya Bvlgari ku isi, yitabye Imana.

Paolo yaguye i Roma afite imyaka 89, umuhango wo kumusezeraho uzaba ku wa Mbere wa tariki 23 Ugushyingo 2026.

Umutaliyani Paolo Bulgari, wari umuhanga mu gukora imikufi y'agaciro akanagira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ikigo cy'umuryango we, Bvlgari Group, yaguye Imana i Roma afite imyaka 89. Urupfu rwe rwatangajwe n'umuryango we, umwibuka nk'umuhanga uruta abandi bose bo mu gihe cye mu gukora imikufi y'agaciro.

Yari umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Bvlgari Group kuva mu 1984. Yatangiye gukorana na se mu 1960, yihugura ku mabuye y'agaciro y'amabengeza aba umwe mu nzobere zikomeye kuri yo ku isi. Imitako ya Bvlgari yamenyekanye cyane kubera amabuye y'agaciro y'amabengeza akoreshwa na zahabu y'umuhondo, imitako minini n'amabara ahuzwa mu buryo butamenyerewe, bigatuma itandukana n'iy'inzu z'i Paris zikunda imitako yoroheje kandi inoze.

Ikigo cyashinzwe i Roma mu mpera z'Ikinyejana cya 19 na sekuru, Sotirios Voulgaris, Umugereki wakoraga imikufi mu ifeza. Nyuma Bulgari yaje kwagura ibikorwa byacyo, gitangira gukora amasaha, imibavu n'ibikoresho by'uruhu, kinashora imari mu mahoteli. Ibyamamare nka Elizabeth Taylor, Audrey Hepburn, Marilyn Monroe, Zendaya na Rihanna, ndetse na Diana, Igikomangomakazi cya Wales, byambaraga imitako yacyo.

Mu 2011, umuryango wa Bulgari wagurishije imigabane LVMH, mu masezerano afite agaciro ka miliyari 3,7 z'Amayero. Mu 2019, Paolo Bulgari n'umugore we bashinze Paolo Bulgari Foundation, ifasha urubyiruko rwo mu duce dukennye two mu nkengero za Roma kubona amashuri n'amahugurwa y'imyuga.

Mu butumwa bwo kumwunamira, Bvlgari yamwibutse nk'uwari ku mutima w'ubuhanzi bwayo, ivuga ko ibikorwa bye bizakomeza gutera imbaraga abazavuka mu bisekuru bizaza. Yibukije n'amagambo ye agira ati: "Guhanga nta mategeko bigira. Nta na rimwe."

Umuhango wo kumusezeraho uteganyijwe i Roma ku wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo 2026, muri Bazilika ya Santa Croce in Gerusalemme.

 

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM