Khadijah, inshuti magara ya Khloe Kardashian, yatangaje ko amafaranga yinjiza buri kwezi ari make mu ntambara ikomeye yo gutandukana n’umugabo we.

Khadijah, inshuti magara ya Khloe Kardashian, yatangaje ko amafaranga yinjiza buri kwezi ari make mu ntambara ikomeye yo gutandukana n’umugabo we.

Umunyamideli akaba n’icyamamare muri televiziyo, Khadijah Haqq, yatangaje ko amafaranga yinjiza buri kwezi atari menshi, mu gihe akomeje gushyamirana n’umugabo we batandukanye, Bobby McCray, bapfa amafaranga agenewe kurera abana no kumutunga nyuma yo gutandukana kwabo.

Ibi bijyanye n’urubanza rw’ubutane bwabo, nk’uko amakuru TMZ yamenye abivuga.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, Khadijah yavuze ko mu mwaka wa 2026 yinjiza impuzandengo y’amadolari 5,241 buri kwezi. Yongeyeho ko hari andi madolari 437 abona buri kwezi aturutse ku mafaranga akomeza kwinjiza mu bikorwa yakoze mbere (residuals).

Yavuze kandi ko uwahoze ari umugabo we, Bobby McCray, yinjiza hafi y’amadolari 18,000 buri kwezi, hakiyongeraho n’izindi nyungu ahabwa.

Abana ba Khadijah Haqq bishimye cyane.

Khadijah yavuze ko afite amadolari 11,000 abitse kuri konti ye ya banki.

Uyu munyemari uzwi muri gahunda za reality TV kuri Hulu, yagaragaje ko amafaranga asohora buri kwezi agera ku madolari 13,000. Muri yo harimo amadolari 4,000 y’ubukode bw’inzu, 1,900 yo kugura ibiribwa, 400 yo kurya muri resitora, 100 yo kumesa imyenda, 550 yo kugura imyambaro, 2,600 y’amafaranga y’ishuri, 500 yo kwidagadura n’andi 1,100 y’ibindi bikorwa bitandukanye.

Yagaragaje kandi ko afite imyenda irimo amadolari 2,000 abereyemo ikarita ya Best Buy, 11,000 abereyemo ikarita ya Capital One, 30,000 abereyemo mushiki we kubera inguzanyo ataramwishyura, ndetse n’andi 80,000 yahawe n’inshuti nk’inguzanyo.

Nk’uko TMZ yari yabanje kubitangaza, Khadijah n’uwahoze ari umugabo we, Bobby McCray wahoze akina muri shampiyona ya NFL, baracyari mu biganiro bigamije kumvikana ku bijyanye n’amafaranga agenerwa umwe mu bashakanye nyuma yo gutandukana ndetse n'uburyo bwo kurera abana babo.

Khadijah Haqq na Bobby Mccray.

Khadijah yavuze ko yishyurwaga amadolari 25,000 kuri buri gice cya gahunda ya televiziyo yitwa “The Girls”, yakozwe na Kardashian family ikanyuzwa kuri Hulu. Icyakora, yavuze ko muri uyu mushinga wose yinjije amadolari 150,000 gusa.

Yasabye urukiko gutegeka uwahoze ari umugabo we, Bobby McCray, kujya amuha amadolari 7,000 buri kwezi yo gufasha mu kurera abana no kumutunga nyuma yo gutandukana kwabo. Yanarushyikirije ikindi cyifuzo cyo guhabwa amadolari 100,000 yo kwishyura amafaranga y’abanyamategeko bamuhagarariye muri uru rubanza.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM