Joan Smalls yemeje ko ubucuti bwe na Candice Swanepoel bwarangiye, agaragaza uruhare Tom Brady yabigizemo!
Umunyamideli Joan Smalls yatangaje ko atakiri inshuti na mugenzi we Candice Swanepoel, avuga ko ibibazo byaturutse ku munyabigwi mu mukino wa Football w’Abanyamerika, Tom Brady, byagize uruhare rukomeye mu gusenyuka k’ubucuti bwabo.
Mu kiganiro yagiranye na podcast The Cutting Room Floor, Joan Smalls yavuze ku mubano we na Candice Swanepoel, anemeza ko mu birori byo kumurika imideri bya Victoria’s Secret byabaye uyu mwaka, nta foto n’imwe yafashe ari kumwe na Candice, ibintu bigaragaza ko umubano wabo wahindutse.

Umunyamideli Joan Smalls na mugenzi we Candice Swanepoel.
Joan Smalls yabajijwe niba koko ubucuti bwe na Candice Swanepoel bwarangiye burundu, asubiza ko yari yarabigaragaje no ku mbuga nkoranyambaga, aho yari yanditse ati: “Sinshobora kuba inshuti n’abantu bagambanira abandi.”
Yakomeje abazwa niba Tom Brady ari we wateye ayo makimbirane, maze yemera ko yagize uruhare rukomeye mu iherezo ry’ubwo bucuti.
Mu magambo ye yagize ati: “Ikibabaje ni uko ari we watangije ibyo bibazo. Nari maze amezi umunani nkundana n’uyu muntu. Ariko abantu ku mbuga nkoranyambaga babyise umubano w’igihe gito.”
Yakomeje avuga ko yababajwe cyane n’uko umuntu yabonaga nk’inshuti ye magara yashoboraga gupfobya agaciro ke n’ubucuti bwabo, kugeza ubwo atitaye ku byiyumvo bye cyangwa ububabare yari afite. Yavuze ko imyitwarire ya Candice yari imeze nk’iy’umuntu uvuga ati: “Ndi umuntu mukuru, sinshobora gusaba uruhushya rw’umuntu uwo ari we wese.”

Tom Brady Umunyabigwi mu mukino wa Football w’Abanyamerika.
Nubwo abantu benshi bagiye kunenga Tom Brady kubera uyu mubano, Joan Smalls yasobanuye ko ikibazo cye nyamukuru atari iby’urukundo gusa, ahubwo ari agahinda ko gutakaza ubucuti yatekerezaga ko buzaramba ubuzima bwe bwose.
Nk’uko twari twabagejejeho, Candice Swanepoel na we yari aherutse kuvuga ko yubaha cyane Joan Smalls, nubwo hari ibihuha byavugaga ko bafitanye amakimbirane ashingiye kuri Tom Brady. Gusa amagambo ya Joan Smalls agaragaza ko atari ko bombi babona umubano wabo muri iki gihe.
Leave a Comment