Abantu batanu bapfiriye mu gitero cya Israel cyagabwe ku bitaro byo muri Gaza

Abantu batanu bapfiriye mu gitero cya Israel cyagabwe ku bitaro byo muri Gaza

Nibura Abanyapalestine batanu bahitanywe n’igitero cy’indege za gisirikare za Israel cyibasiye inyubako iri mu bitaro bya Nasser, biherereye mu majyepfo ya Gaza. Abandi bantu 20 bakomeretse.

Amakuru yatangajwe na BBC avuga ko iki gitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2026, aho misile yarashwe n’indege y’intambara ya Israel yaguye ku nyubako y’ibitaro birimo ibyumba byakirirwamo abarwayi ndetse n’ibyakirirwamo indembe.

Umukozi wo mu kigo gishinzwe ubutabazi no kurengera abasivili muri Gaza, igenzurwa n’ubuyobozi bwa Hamas, yabwiye BBC ko abantu batanu ari bo bamaze kwemezwa ko bahitanywe n’iki gitero, mu gihe abandi 20 bakomeretse.
Mu bantu bishwe n’iki gitero, harimo umuganga wakoraga akazi ko kubaga abarwayi, nk’uko amakuru yatangajwe abivuga.

Gusa, Mahmoud Basal, umuvugizi w’iki kigo gishinzwe kurengera abasivili, yari yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abamaze kumenyekana ko bishwe ari batandatu, bigaragaza ko imibare yatangajwe n’inzego zitandukanye itandukanye.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi mwinshi wari wazamutse mu nyubako yibasiwe, ndetse n’ibyangiritse bikomeye mu igorofa rya kabiri. Harimo ibitanda by’abarwayi n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi byari byasandaye hirya no hino.

Nyuma y’icyo gitero, ibikorwa byo gushakisha abantu bashobora kuba bagwiriwe n’ibice by’inyubako byasenyutse byahise bitangira, biyobowe n’inzego z’ubutabazi zo muri Gaza, zikorana n’Ishami rya Komite Mpuzamahanga rya Croix-Rouge (CICR).

Hari amakuru yakwirakwijwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko igitero gishobora kuba cyari kigamije kwica umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe umutekano muri Hamas, bivugwa ko yari yihishe muri iyo nyubako. Icyakora, ayo makuru ntaremezwa mu buryo bwigenga.

Kugeza ubu, igisirikare cya Israel nticyari cyagira icyo gitangaza ku cyabaye, nubwo BBC yari yagerageje kukibaza ibisobanuro kuri icyo gitero.

BBC kandi yagaragaje ko idashobora kugenzura mu buryo bwigenga amakuru y’ibyabereye muri Gaza, kuko Israel itayemerera kuhakorera ubusesenguzi n’iperereza byigenga. Ibi bituma bigorana kwemeza neza uko igitero cyagenze n’umubare nyawo w’abagizweho ingaruka.

kugeza ubu amakuru y’abahitanywe n’iki gitero aracyatandukanye bitewe n’inzego ziyatangaza, mu gihe ibisobanuro birambuye ku cyari kigamijwe n’igitero bitaramenyekana.


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM