Amerika yaburiye abaturage bayo bakorera ingendo muri Kenya

Amerika yaburiye abaturage bayo bakorera ingendo muri Kenya

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo cyo kujya muri Kenya, kubera impungenge z'uko bashobora kuhandurira icyorezo cya Ebola.

Uyu muburo watanzwe ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika, nyuma y'uko Kenya yemeje ko umubare w'abantu banduye Ebola umaze kugera ku munani.

Ambasade ya Amerika muri Kenya yatangaje ko urwego rw'inama zigenerwa abaturage ba Amerika bateganya kujya muri icyo gihugu rwazamuwe ruva ku rwego rwa kabiri (Level 2), rusaba abantu kugira amakenga menshi, rushyirwa ku rwa gatatu (Level 3), rusaba kongera gutekereza ku cyemezo cyo gukora urugendo.

Ambasade yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe ahanini kubera impungenge zijyanye n'ubuzima bw'abaturage.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Amerika yanagaragaje ko uretse ibyago by'ubuzima, hari n'ibindi bibazo bishobora gushyira mu kaga abagana muri Kenya, birimo ubugizi bwa nabi, ishimutwa ry'abantu, iterabwoba, imyigaragambyo n'impanuka zo mu muhanda.

Yagaragaje kandi ko hari uduce tumwe na tumwe twa Kenya dufite ibyago biri ku rwego rwo hejuru kurusha utundi.

Uyu muburo uje nyuma y'uko ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, Kenya yemeje umuntu mushya wanduye Ebola, bituma umubare w'abanduye icyo cyorezo muri icyo gihugu ugera ku munani.

Kenya imaze igihe yarashyizeho ingamba zo gukaza ubwirinzi, nyuma y'uko icyorezo cya Ebola cyibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gitangiye gukwirakwira no mu bindi bihugu byo mu karere.

Ku Cyumweru kandi, RDC yatangaje ko Ebola yari imaze kugera mu ntara umunani z'icyo gihugu, nyuma y'uko hagaragaye ubwandu mu Ntara ya Nord-Ubangi.

Ibi byatumye impungenge ziyongera ku kuba icyo cyorezo gishobora gukomeza gukwirakwira mu bindi bihugu byo mu karere.

Amerika yanagaragaje ko serivisi z'ubuvuzi muri Kenya zifite ubushobozi buke, cyane cyane mu bice by'icyaro, aho hari ahadashobora kuboneka ubuvuzi bukenewe.

Yasobanuye ko hari ibigo nderabuzima n'ibitaro bidafite imiti n'ibikoresho bihagije byo kwita ku barwayi.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM