Bruxelles: Abanyarwanda n'inshuti baganiriye ku kurwanya ihakana rya Jenoside no guharanira ubutabera

Bruxelles: Abanyarwanda n'inshuti baganiriye ku kurwanya ihakana rya Jenoside no guharanira ubutabera

huriro ry’imiryango ya Ibuka yo ku Mugabane w’u Burayi (Ibuka Europe) ryagaragaje ko hakenewe kongera imbaraga mu guhererekanya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo ibisekuru bishya biyasobanukirwa, ariko hakirindwa ko bikomeza guhererekanywa n’ibikomere yasigiye abayirokotse.

Ibi byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 30 Ukwakira 2026, yabanjirije inama rusange ngarukamwaka y’iri huriro yabaye ku wa 31 Ukwakira no ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye imiryango ya Ibuka ikorera mu bihugu bitandukanye by’u Burayi, ndetse na Perezida wa Ibuka Rwanda, Dr Philibert Gakwenzire.

Ibiganiro byibanze ku guhererekanya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’ibisekuruza, ndetse n’uruhare rw’ubutabera mu kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo.

Guhererekanya amateka hatabayeho guhererekanya ibikomere

Mu kiganiro cyabereye muri Press Club Brussels Europe, abitabiriye bagarutse ku mbogamizi abarokotse Jenoside bahura na zo mu gusobanurira abana babo amateka banyuzemo, cyane cyane kubera ibikomere n’ihungabana yabasigiye.

Iki kiganiro cyahuje Esther Mujawayo, umwe mu barokotse Jenoside akaba n’inzobere mu kuvura ibikomere by’ihungabana ndetse n’umwe mu bashinze AVEGA, n’abakobwa babiri bakomoka mu miryango y’abarokotse, Impundu na Igihozo.

Mujawayo yagaragaje ko guhererekanya amateka ari inshingano ikomeye, ariko ko kuvuga ku mahano umuntu yanyuzemo bishobora kumusubiza mu bikomere.

Yasobanuye ko kwibuka bidakwiye kugarukira ku buryo abantu bishwe, ahubwo ko n’ubuzima babayemo bukwiye guhabwa umwanya, ibyishimo, imico, inzozi n’uruhare bari bafite mu miryango yabo na byo bigahabwa umwanya.

Yanagaragaje ko amateka ashobora guhererekanywa mu buryo butaziguye, binyuze mu myitwarire, guceceka, amarenga n’imvugo zimwe na zimwe zishingiye ku muco nyarwanda.

Impundu na Igihozo bavutse nyuma ya Jenoside, bagaragaje ko nubwo batayibayemo, amateka yayo afite uruhare rukomeye mu buzima bwabo.

Basobanuye ko ababyeyi babo bagorwaga no kubabwira ibyo banyuzemo, ahanini kubera gushaka kubarinda ububabare.

Byatumye biyemeza kwishakira amakuru binyuze mu bikorwa byo Kwibuka, gusoma ibitabo no kuganira n’abandi bakiri bato.

Bombi bagaragaje ko ubuhanzi bwababereye uburyo bwo gusobanukirwa amateka y’imiryango yabo, bashimangira ko guhererekanya ayo mateka ari ingenzi mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutabera mu kurwanya ihakana rya Jenoside

Ikindi kiganiro cyibanze ku ruhare rw’imanza z’abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi zaburanishijwe mu Burayi.

Cyahuje Perezida wa Ibuka France, Dr Marcel Kabanda, n’abanyamategeko Me Éric Gillet na Me Michèle Hirsch.

Bagaragaje ko ubuhamya, ibimenyetso n’imyanzuro y’inkiko byagize uruhare mu kugaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside, bityo bikaba bikwiye kubungabungwa kugira ngo bizifashishwe n’ibisekuru bizaza.

Me Éric Gillet yavuze ko ihakana n’ipfobya rya Jenoside bitagarukira ku guhakana ibyabaye ku mugaragaro, ahubwo bishobora no kugaragara mu buryo bwihishe.

Yagaragaje ko kutabirwanya bishobora gutuma amagambo ahembera urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside afatwa nk’ibisanzwe.

Me Michèle Hirsch we yagaragaje impungenge z’ubwiyongere bw’amagambo ahakana, apfobya cyangwa yigamba Jenoside, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Yasabye imiryango iharanira ubutabera kongera imbaraga mu kurwanya iyo myitwarire.

Ibuka Europe yabonye ubuyobozi bushya

Muri iyi nama, Ibuka Luxembourg yashinzwe ku wa 11 Werurwe 2026, yakiriwe nk’umunyamuryango mushya, bituma Ibuka Europe igira imiryango 10 iyigize.

Hanatowe ubuyobozi bushya, aho Ing. Philibert Gakuba, Perezida wa Ibuka Allemagne yahawe inshingano zo kuyobora iri huriro mu myaka ibiri iri imbere, asimbuye ubuyobozi bwa Ibuka Italie bwari bumaze imyaka itatu buyobowe na Dr Ing. Honorine Mujyambere.

Gakuba azafatanya na Mutabazi Eugène ushinzwe imirimo y’ubuyobozi, Albert Mukwiye uzaba Umunyamabanga na Christian Ngarambe uzaba Umubitsi.

Ibuka Europe yashimangiye ko izakomeza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, guharanira ukuri n’ubutabera no kurwanya ingengabitekerezo yayo, haba mu Rwanda no mu Banyarwanda baba mu mahanga.

Igihozo na Impundu bavuka ku barokotse Jenoside bavuga ku buryo guhererekanya amateka no ku kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe


Me Éric Gillet yibukije ko ihakana n'ipfobya rya Jenoside bitagarukira gusa ku guhakana ku mugaragaro ibyabaye mu mateka, ko bishobora kugaragara mu buryo bwihishe

                                                                                    Abayobora imiryango 10 ya IBUKA i Burayi



Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM