BAVUKIRA MU NTAMBARA BAKARERERWA KURUGAMBA: Abakuriye munsi y’ubutegetsi bw’Abahuthi muri Yemen

BAVUKIRA MU NTAMBARA BAKARERERWA KURUGAMBA: Abakuriye munsi y’ubutegetsi bw’Abahuthi muri Yemen

Mu gihe abana bakomeje gushorwa mu ntamabara, ingaruka z'ikibazo cy'umutekano giterwa n'Abahouthi muri Yemen zikomeje kurenga imbibi z'icyo gihugu, zigira ingaruka no ku bindi bice by'isi.


      Bamwe mu bana bakomeje gushorwa mu ntambara  muri YEMEN 

Hashize hafi imyaka umunani hari imbuzi hirya no hino ku isi ku kibazo cy'igisekuru cy'abana bo muri Yemen gikurira ku butegetsi bw'Abahouthi. Icyo gihe, hari bamwe bari bagifite icyizere ko abaturage bo mu gace ka Saada, mu majyaruguru ya Yemen,cyuko  bazahagurukira kurwanya uwo mutwe. Icyo gihe bibazaga  ibizaba ku gisekuru cyose kirimo gukurira mu maboko yawo.

Uyu munsi, uwo muburo urimo kugaragaza ingaruka zikomeye. Abana bavukiye ku butegetsi bw'Abahouthi ubu barimo kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro kugira ngo bajye ku rugamba.

Amashuri n'inkambi z'ibiruhuko by'abanyeshuri byagiye bikoreshwa mu guhindura imitekerereze y'abana no kubatoza ibikorwa bya gisirikare. Ibi bituma urubyiruko rujya mu mutego wo kwinjizwa mu mitwe yitwaje intwaro, mu gihe rwagombye kuba rwiga kandi rwitegura kubaka ejo hazaza.

Iyi myitwarire yagiye igarukwaho mu nyandiko z'itsinda ry'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye ku kibazo cya Yemen ndetse no muri raporo za Minisiteri y'Umurimo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ubwana bwamazwemo  ubwoba n'ingaruka z'intambara

Ubwana bwamazwemo ubwoba  ntibushobora gusubizwa uko bwari bumeze iyo  intambara ihagaze gusa. Ingaruka z'ibi bihe zigera ku burezi, imibereho, imibanire y'abantu ndetse n'ubushobozi bwo gutekereza ku buzima burenze intambara.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, rigaragaza ko ihungabana ry'uburezi rigira ingaruka zikomeye ku myigire y'abana, imikurire yabo mu mitekerereze no ku buzima bwo mu mutwe.

Ni yo mpamvu gutegereza ko abaturage bahagurukira kurwanya Abahouthi bidakwiye gufatwa nk'igisubizo gihagije kuri iki kibazo.

Abaturage baba mu duce tugenzurwa ku gahato bahura n'ingaruka zikomeye abantu bari kure y'aho bibera badashobora kumva neza. Kuba abaturage bacecetse bitewe n'igitugu ntibikwiye gufatwa nk'uko bashyigikiye uwo mutwe. Nanone, kuba abantu bakora ibishoboka byose kugira ngo babeho ntibivuze ko bashyigikiye ubutegetsi babayemo


Abana bo muri Yemen bagaragara bitwaje imbunda, mu gihe umutwe w'Abahouthi ukomeje gushinjwa gushora abana mu bikorwa bya gisirikare   no mu ntambara.

Ingaruka z'ubutegetsi bw'Abahouthi zarenze imbibi za Yemen

Icyakora, ingaruka zo kurekera ububasha 'Abahouthi bugakomeza kwiyongera ntizigarukira ku baturage babayeho mu duce tugenzurwa n'uwo mutwe gusa.

Ibitero biherutse kugabwa mu duce twa Aden, Hadramout, Shabwa ndetse no muri Arabiya Sawudite bigaragaza ko hakenewe byihutirwa politiki mpuzamahanga ifata ingamba zo guhangana n'iki kibazo.

Muri Aden, igitero cyo ku wa 15 Ukwakira cyagabwe ku ngoro ya Maashiq  hakoresheje ibisasu byongereye ubwoba bushya ahakorera guverinoma ya Yemen yemewe n'amahanga.

Nyuma yaho, amakuru yagaragaje ikindi gitero cyagabwe ku kibuga cy'indege cya Aden ku wa 21 Ukwakira, kigaragaza uburyo uyu mujyi utagira umutekano uhagije, kandi abaturage bawutuye bakeneye serivisi z'ubwikorezi n'ibindi bikorwa remezo by'ibanze byizewe.

Ku baturage ba Aden, ibitero bishya bibibutsa intambara bahuye na zo mu myaka yashize, bikiyongera ku bwoba bw'ibishobora gukurikiraho.

Abaturage bari mu rugamba rwo kongera kubaka ubuzima bwabo ntibakwiye guhora bahangayikishijwe n'uko umunsi umwe bashobora kongera kugabwaho ibitero.

Muri Hadramout, amakuru yo ku wa 21 Ukwakira yavugaga ibitero byagabwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Al-Rayyan giherereye i Mukalla, aho mu makuru ya mbere nta bantu bari batangajwe ko bahasize ubuzima cyangwa ngo bahakomerekere.

Ikigo ntaramakuru AFP na cyo cyatangaje ko ikigo cya gisirikare giherereye kuri icyo kibuga cy'indege cyagabweho igitero.

Nubwo haba hari ibigo bya gisirikare muri ibyo bice, ntibikuraho inshingano zo kurinda abasivili n'ibikorwa remezo bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ibibuga by'indege bifasha abantu kugera kuri serivisi z'ubuvuzi, kubona akazi, gusura imiryango yabo no kugirana imikoranire n'ibindi bihugu.

Muri Shabwa, igitero cya misile cyo ku wa 19 Ukwakira cyibasiye ikigo cya gisirikare cya Al-Alam, gitoza inzego zishinzwe umutekano, gihitana abantu benshi abandi barakomereka.

Ikigo ntaramakuru Reuters cyatangaje ko abantu benshi bishwe, abandi barenga 200 bagakomereka, kibihuza n'amakuru cyahawe na guverineri w'ako gace.

Icyo gitero cyagize ingaruka zikomeye ku bakozi bashinzwe umutekano w'ako gace, ndetse n'imiryango yabo n'abaturage bagize ibyo bahomba, barimo ababuze ababo n'abagomba kwita ku bakomeretse.

Hirya y'umupaka wa Yemen, ibitero byagabwe ku bibuga by'indege byo muri Arabiya Sawudite byahitanye abasivili ndetse bihungabanya ingendo zo mu kirere mpuzamahanga.

Igitero cyo ku wa 10 Ukwakira cyagabwe ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya King Khalid i Riyadh cyahitanye abantu 13.

Abagenzi bava mu bibihugu bitandukanye na bo bakomeje guhura n'ingaruka z'intambara batigeze bahitamo kujyamo. Ibi bigaragaza ko akaga k'ibibera muri Yemen kamaze kurenga imbibi z'icyo gihugu

Politiki mpuzamahanga ikwiye guhindura imikorere

Ibi bitero byose bigaragaza ko ingamba zagiye zikoreshwa mu guhangana n'Abahouthi zitabashije kugabanya bihagije ubushobozi bwabo bwo kugaba ibitero.

Imbaraga zishyirwa mu biganiro bya dipolomasi ntizikwiye gupimirwa ku mubare w'inama zabaye cyangwa ku masezerano yatanzwe gusa, mu gihe ibisasu bikomeje kugera mu mijyi, ku bibuga by'indege no ku bikorwa remezo by'ingenzi.

Amakuru agaragaza ibikorwa by'Abahouthi anasaba ko habaho gusobanura neza ibyemezo by'ibihugu byabashyize ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba.

Inama Nkuru y'Ingabo za Yemen (Yemen's National Defence Council) yashyize uwo mutwe ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba mu Kwakira 2022. Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zemeje ko Abahouthi ari umutwe w'iterabwoba ukorera hanze y'icyo gihugu (Foreign Terrorist Organization), icyemezo cyatangiye kubahirizwa ku wa 5 Werurwe 2025.

Mu busesenguzi bw’abahanga mubya politiki , ibikorwa by'uyu mutwe byagaragajwe mu nyandiko zitandukanye butanga impamvu zikomeye zo gushyigikira ibyo byemezo.

Ibindi bihugu na byo bikwiye gufatana uburemere ibyo byemezo n'ibimenyetso byagiye bitangwa.

Ibiganiro n'uyu mutwe bikwiye kujyana n'ibisabwa bisobanutse, kugenzura niba byubahirizwa ndetse no kugira ingaruka zifatika ku batubahiriza ibyo bemeye.

Muri Mata 2022, Abahouthi bashyize umukono ku masezerano y'ibikorwa n'Umuryango w'Abibumbye agamije guhagarika ihohoterwa rikomeye rikorerwa abana, harimo no kubinjiza mu mitwe yitwaje intwaro.

Icyakora, raporo zakurikiyeho zakozwe n'umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, zagaragaje ko ibikorwa byo kwinjiza abana mu mitwe yitwaje intwaro byakomeje.

Bityo, amasezerano nk'ayo akwiye kugenzurwa hashingiwe ku bikorwa byashyizwe mu bikorwa, aho kureba gusa ko yashyizweho umukono.

Igihembo gihabwa ibikorwa by'iterabwoba gishobora kugira ingaruka ku isi

Gutangira gutanga ibihano bidafite uburemere cyangwa ibihembo bya politiki ku mitwe y'iterabwoba bishobora gushyiraho urugero rubi mu mibanire mpuzamahanga.

Byatanga isomo ko urugomo rushobora gutuma umuntu ahabwa ibyo ashaka, ndetse ko gukoresha intwaro n'agahato bishobora gutuma umutwe witwaje intwaro uhabwa ububasha bwa politiki.

Indi mitwe yitwaje intwaro na yo ishobora kubifata nk'isomo, harimo n'ishobora kuba ikorera hafi y'ibihugu byanze kugira icyo bikora kuri iki kibazo.

Ingamba zifatika zikwiye kuba zirimo guhagarika inzira z'ubucuruzi butemewe bw'intwaro n'inkunga z'amafaranga bigenerwa uwo mutwe, kongera uburinzi bw'abasivili, kurinda ubwikorezi bwo mu nyanja ndetse no gufatira ibihano abantu bayobora cyangwa bafasha ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Icyakora, ubufasha bw'ubutabazi n'ubucuruzi bwemewe n'amategeko bigomba gukomeza kurindwa.

Abasivili ntibakwiye guhora bishyura ikiguzi cy'intambara kabiri: Ubwa mbere bakagerwaho n'igitugu cy'Abahouthi, ubwa kabiri bakazahazwa n'ingamba ziba zigamije guhangana na bo.

Kurinda igisekuru kizaza ni ugushora imari mu burezi n'imibereho myiza

Kurinda igisekuru kizaza bisaba kandi gushyira imbaraga mu burezi burambye, amakuru yigenga, ubufasha ku bantu bahungabanyijwe n'ibikomere byo mu mutwe ndetse no gufasha abana bavuye mu mitwe yitwaje intwaro gusubira mu buzima busanzwe.

Ibikorwa bya UNICEF byo kurengera abana muri Yemen birimo ubufasha bugamije kubafasha guhangana n'ihungabana ndetse no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Gukumira ikoreshwa ry'abana mu ntambara bisaba guha abana n'imiryango yabo icyizere cy'ejo hazaza n'uburyo bufatika bwo kubaho.

Amajyaruguru n'Amajyepfo ya Yemen bikomeje guhura n'ibibazo by'umutekano byihutirwa. Arabiya Sawudite n'ubwikorezi mpuzamahanga bwo mu nyanja na byo byamaze kugerwaho n'ingaruka z'ibi bibazo.

Nta gihugu gikwiye gutekereza ko ikibazo cy'umutekano cyirengagijwe uyu munsi kizakomeza kugarukira aho cyatangiriye.

Hashize hafi imyaka umunani uyu  umuburo kuri iki kibazo utanzwe, ariko ntibikwiye ko ikindi gisekuru gisabwa gukomeza gutegereza.

Akaga karigaragaje. Igihe kirageze ngo ingamba z'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga zihuzwe n'uburemere bw'iki kibazo.


Umwe mu bana bo   muri Yemen wagaragaye afite imbunda mu gihe abarwanyi bashyigikiye umutwe w'Abahouthi bari bitabiriye imyigaragambyo yabereye mu murwa mukuru Sana'a ku wa 20 Gicurasi 2021

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM