Abantu bane bapfuye, abandi bagera ku 90
barakomereka, nyuma y’uko gariyamoshi ebyiri zigonganye mu Misiri, nk’uko
Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu yabitangaje.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gariyamoshi muri Misiri cyatangaje ko impanuka yabaye ubwo gariyamoshi imwe yagonze iya kabiri inyuma, hagati ya sitasiyo za Kafr Ammar na Al-Raqqa mu Ntara ya Giza, hafi y’umurwa mukuru Cairo. Iyo mpanuka yatumye amwe mu magare ya gariyamoshi ava ku muhanda wayo.

Abayobozi bavuze ko hoherejwe imbangukiragutabara nyinshi zijyana abakomeretse mu bitaro biri hafi. Hoherejwe kandi imashini nini zizamura ibiremereye zo gukuraho ibisigazwa by’iyo mpanuka, mu gihe ingendo za gariyamoshi muri ako gace zari zahagaritswe.

Gariyamoshi yo muri Misiri ni yo ya kera kurusha izindi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, kandi ifite amateka y’impanuka nyinshi zica abantu.
Muri izo mpanuka harimo iyabaye ubwo gariyamoshi yananiranye kugenzurwa ubwo yegeraga sitasiyo nkuru ya Ramses, igafatwa n’umuriro wahitanye abantu 25. Indi yabaye mu 2017 ubwo gariyamoshi yari igiye i Alexandria yavaga mu nzira igongana imbonankubone n’indi, igahitana abantu barenga 40.
Leave a Comment