Impungenge za Sena ku madini yakoreshwa mu gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro

Impungenge za Sena ku madini yakoreshwa mu gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro

Ubugenzuzi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwagaragaje ko 5,1% gusa by’imiryango ishingiye ku myemerere yasuzumwe ari yo ihugura abakozi bayo buri gihe ku kurwanya ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba, naho 8,8% ikagira imboni ishinzwe gutanga amakuru ku bikorwa bikekwa kuba bifitanye isano na byo.

Bikubiye muri raporo y’ibikorwa bya RGB y’umwaka wa 2025/2026, Umuyobozi w'uru rwego, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku wa 11 Ugushyingo 2026.

Igaragaza ko mu bugenzuzi bakoreye imiryango ishingiye ku myemerere, basanze 11,1% gusa yifashisha urutonde rw’abahawe ibihano mu kugenzura abagenerwabikorwa, 12,4% ikarukoresha mu kugenzura abaterankunga, mu gihe 13,9% ifite politiki yo kurwanya ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba.

Ubu bugenzuzi bwari bugamije gusuzuma iyubahirizwa ry’ingamba zo gukumira no kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro kirimbuzi.

Bwagaragaje ko imiryango ikora isuzuma ku ngaruka zo gutera inkunga iterabwoba ari 17,5%, naho iyubahiriza ibisabwa byerekeye inama ziteganywa n’amategeko shingiro yayo ikaba 22,2%.

Senateri Gasana Alfred yagaragaje impungenge ku iyubahirizwa ry’izi ngamba, asaba ko hagira igikorwa ku miryango itubahiriza ibisabwa.

Ati “Mu bugenzuzi bwihariye RGB yakoze ku bijyanye n’imiryango ishingiye ku myemerere hagamijwe gusuzuma urwego rw’ingamba zo gukumira no kurwanya iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi haragaragara ibipimo biri hasi cyane. Ingero zigaragara muri iyi raporo nko mu bagenzuwe, 5,1% ni bo batanga amahugurwa ku byagenzuwe, ku bafite umukozi ushinzwe gutanga amakuru ku bikorwa bikekwa ni 8,8%, ku bafite politiki yo kurwanya gutera inkunga iterabwoba ni 13,9%.”

Ku bijyanye n’amahugurwa, raporo igaragaza ko 82,1% by’imiryango yasuzumwe idaha abakozi amahugurwa ajyanye no kurwanya ibyaha byo gutera inkunga iterabwoba, mu gihe 12,8% iyatanga ku rugero ruto.

Imiryango izi urutonde rw’abahawe ibihano rwifashishwa mu kugenzura abaterankunga n’abagenerwabikorwa ni 24,8%, ariko igipimo cy’iyifashisha urwo rutonde kikaba kiri hasi kurushaho.

Senateri Gasana yagaragaje ko RGB ifite ububasha bwo gufatira ibyemezo imiryango itubahiriza ibisabwa harimo no kuba yayambura ubuzima gatozi

Ati “Njye mpereye ku itegeko rya RGB nko mu ngingo ya gatandatu iteganya ko RGB ishobora gusaba ibisobanuro iyo miryango, guhagarika by’agateganyo icyemezo cy’iyandikwa cyangwa kwambura ubuzima gatozi imiryango itari iya Leta cyangwa imiryango ishingiye ku myemerere itubahirije ibisabwa.”

Raporo igaragaza ko 68,8% by’imiryango yasuzumwe igenzura amakuru ku baterankunga. Ku bijyanye n’inshuro igenzura ryimbitse ku baterankunga rikorwa, 48,7% irikora buri gihe, 4,3% ikarikora rimwe na rimwe, naho 47% ntirikore na rimwe.

Mu kwakira inkunga y’amafaranga, imiryango 67,1% ikoresha ibigo by’imari byemewe n’amategeko, 12,8% igahererekanya amafaranga mu ntoki, naho 20% igakoresha ubwo buryo bwombi.

Dr. Uwicyeza yavuze ko imiterere n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere biri mu bituma ishobora kugira ibyago byo gukoreshwa mu gutera inkunga iterabwoba.

Ati “Imiryango ishingiye ku myemerere ifatwa nk’ifite ibyago byinshi mu bijyanye no gutera inkunga iterabwoba kubera uko iteye. Ni imiryango ihabwa amafaranga afatika (Cash) mu bintu bitagaragara cyane kubera ukuntu iteye, ikora, hakagaragaramo n’ibijyanye n’imyumvire y’amadini amwe n’amwe ajya mu buhezanguni nk’uko mu bihugu byinshi tugenda tubibona …mu ngamba zigenda zishyirwaho harimo amabwiriza y’inyongera yagiye ashyirwaho kugira ngo habeho gukurikirana amafaranga iyi miryango ibona, kugira ngo amafaranga binjije, uko akoreshwa bibe bizwi.”

Yasobanuye ko imiryango igaragayeho kutubahiriza amategeko ifatirwa ingamba zirimo no kwamburwa ubuzima gatozi.

Ati “Hari n’imiryango itarakoreshaga serivisi z’imari nta konti ifite muri banki, iyo ifatirwa ibyemezo igahagarikwa.”

Ku bijyanye no gukurikirana ibikorwa byatewe inkunga, raporo igaragaza ko 39,5% by’imiryango ibikora buri gihe, 18,5% ikabikora rimwe na rimwe, mu gihe 42% itabikora na rimwe. Ibika inyandiko zijyanye n’inkunga yakiriye ni 67,2%.

Mu guhitamo abagenerwabikorwa, 87,7% by’imiryango ibikora ku bufatanye n’inzego z’ibanze, naho 12,3% ikabyikorera.

Mu ishusho rusange y’ibyago byo gutera inkunga iterabwoba, 15,9% by’imiryango yasuzumwe iri ku rwego rwo hejuru, 76,8% ikaba ku rwego ruringaniye, naho 7,3% ikaba ku rwego rwo hasi.

Ubu bugenzuzi bwihariye bwakozwe mu 2025–2026 bushingiye ku bwari bwakozwe mu 2024–2025, bwagaragaje ko imiryango ishingiye ku myemerere ifite ibyago biri hejuru byo gukoreshwa mu byaha by’iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Imiryango ishingiye ku myemerere irimo ingana na 15% ibarizwa mu ifite ibyago byinshi byo kunyuramo ibikorwa by'iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM