Mu butumwa yashyize ku rubuga wa X kuri uyu wa Kane,
tariki ya 12 Ugushyingo 2026, Nduhungirehe yagarutse ku cyemezo cy'Inama
Nyobozi y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), cyafatiwe i Addis Ababa muri Ethiopia
ku wa 28 na 29 Nyakanga 2026, mbere y'amatora azatoranywamo Umunyamabanga
Mukuru mushya wa OIF.
Yavuze ko ibihugu bya
Afurika biramutse bishyigikiye umukandida utari uwo kuri uyu mugabane, byaba ari ukurenga
ku cyemezo cyafashwe n'uyu muryango, abifata nk'ukurenga ku
cyemezo mu buryo bweruye.
Nduhungirehe yasobanuye ko ibihugu 27 bya Afurika biri
muri OIF bifite
uburenganzira bwo guhitamo umwe mu bakandida batatu bakomoka kuri uyu mugabane.
Abo ni Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo usanzwe ayobora
uyu muryango kandi ushaka kongera gutorerwa kuyobora, Umunyekongo Juliana Amato
Lumumba ndetse na Coumba Bâ ukomoka muri Mauritania.
Aba bagore bahanganye na Dacian Cioloş wahoze ari
Minisitiri w'Intebe wa Romania, akaba ari we mukandida rukumbi utari
Umunyafurika.
Minisitiri Nduhungirehe
yavuze ko Inama Nyobozi ya AU yabanje kumva ibitekerezo by’abo bagore batatu
cyangwa ababahagarariye, mbere yo gushyigikira kandidatire zabo zose.
Yagaragaje ko ibyo
bikubiye mu cyemezo EX.CL/Dec.1361(XLIX), avuga ko kitahawe umwanya uhagije mu
nkuru zitangazwa n’ibitangazamakuru ku bijyanye n’aya matora.
Icyakora, ibyo
Nduhungirehe yavuze ntibisobanuye ko AU yahisemo Louise Mushikiwabo
nk’umukandida umwe rukumbi Afurika izashyigikira. Ahubwo, nk’uko yabisobanuye,
uyu muryango washyigikiye abagore batatu bose, bityo ibihugu bya Afurika bikaba
bifite uburenganzira bwo guhitamo uwo bishaka muri bo.
Ibi kandi bitandukanye
n’amategeko agenga amatora muri OIF, kuko uyu muryango wemera ko n’abakandida
bakomoka mu bihugu bitari ibya Afurika bashobora kwiyamamaza, igihe cyose
bujuje ibisabwa. Bivuze ko icyemezo cya AU kidakuraho Dacian Cioloș mu
bahatanira uyu mwanya.
Nduhungirehe kandi
yagaragaje icyizere ko Mushikiwabo ashobora gutsinda aya matora, ashimangira ko
yakoze amavugurura akomeye muri uyu muryango kandi ko afite icyerekezo cyiza
cy’ahazaza hayo. Gusa, yavuze ko ibyo ari icyizere cye, kuko ibyavuye mu matora
bitari byatangazwa.
Louise Mushikiwabo wahoze
ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yatorewe kuyobora OIF mu 2018,
atangira imirimo ye mu 2019. Mu 2022, yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka
ine.
Aramutse atsinze aya
matora, yazakomeza kuyobora uyu muryango kugeza mu 2030.
Mu 2018, ubwo
Mushikiwabo yiyamamarizaga bwa mbere kuyobora OIF, Umuryango wa Afurika Yunze
Ubumwe wamushyigikiye nk’umukandida umwe rukumbi. Icyakora, kuri iyi nshuro
ibintu biratandukanye kuko hari abakandida batatu bakomoka muri Afurika
bashyigikiwe n’uyu muryango.
Amatora ateganyijwe ku
wa 16 Ugushyingo 2026, mu nama y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma
bikoresha Igifaransa izabera i Phnom Penh muri Cambodia.
N’ubwo OIF igizwe
n’ibihugu n’imiryango ya za Guverinoma 90 biri mu byiciro bitandukanye
by’ubunyamuryango, ibihugu 53 bifite ubunyamuryango busesuye ni byo bifite
uburenganzira bwo gutora.
Amategeko mashya
yashyizweho mu 2022 ateganya ko mbere na mbere abakuru b’ibihugu na za
Guverinoma bazagerageza kumvikana ku mukandida umwe. Mu gihe ubwumvikane bwananirana,
hazatorwa umukandida uzabona amajwi menshi y’abagize umuryango bitabiriye
amatora kandi bagatora.
Abakandida bane bose bamaze kugeza imigabo n’imigambi yabo kuri ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga i Paris mu Bufaransa muri Kamena 2026.
Ku Rwanda, aya matora azagaragaza niba Louise Mushikiwabo azakomeza kuyobora OIF indi manda y’imyaka ine. Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe bwongeye gushyira ku isonga ikibazo cy’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushyigikira abakandida bakomoka kuri uyu mugabane, mu gihe habura iminsi mike ngo amatora abe.
Leave a Comment