Ikigo cy’ubwishingizi cya SanlamAllianz
cyatangaje ko nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya GOICO PLAZA, riherereye
mu karere ka Musanze cyafashe iya mbere
mu kwegera abakiliya bacyo bakoreraga muri iri soko, kugira ngo kibagaragarize
ko kibari hafi muri ibi bihe bikomeye, ndetse kinakurikirane ibyangijwe n'iyo
nkongi.
Bamwe mu bacuruzi bari barashinganishije ibicuruzwa byabo muri Sanlam
Allianz bavuga ko kuba iki kigo cy’ubwishingizi cyarabazirikanye muri ibi bihe
bikomeye, kikabegera nyuma y’inkongi y’umuriro yangije byinshi mu byo bari
batunze ndetse ko amasezerano y’ubwishingizi bagiranye na Sanlam azabafasha
guhangana n’ingaruka z’ibyago bahuye nabyo. 
Ntivuguruzwa Alex umucuruzi w’inkweto wagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro uri mu bahawe indishyi z’ibyangijwe n’umuriro.
Ntivuguruzwa Alex uri mu bahawe indishyi z’ibyangijwe n’umuriro yagize ati”mbere sinari nzi akamaro ko gushinganisha ibicuruzwa byanjye, ariko nyuma naje kubwirwa ko gushinganisha ibyanjye bizamfasha mu gihe nzaba nahuye n’ikibazo, narebye agaciro kibintu byanjye mfitemo ndavuga ngo reka mbifatire ubwishingizi kugirango Goico n’iramuka ihiye cyangwa ngize ikindi kibazo ntazabasha gusubira ku isuka, nyuma yo guhura n’isanganya ryabaye rero, nishimiye ko Sanlam umufatanyabikorwa mwiza atugobotse aho twari tutazi uko tuzongera kugira ubuzima, mbashimiye ko ari sosiyete nziza y’ubwishingizi nshishikariza n’abandi banyarwanda ko bazajya bajya mu bwishingizi kugirango ibyabo bitazagenda bakabura n’ingurane.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SanlamAllianz Ngoga Alain.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SanlamAllianz Ngoga Alain avuga ko
batekereje kwegera no kwihanganisha abacuruzi bari barafashe ubwishingizi
bw’ibicuruzwa byabo by’ibasiwe n’Inkongi y'umuriro yibasiye GOICO Plaza yasize
abacuruzi benshi bahuye n'igihombo gikomeye, bitewe n'uko ibicuruzwa n'ibindi
bikoresho byabo byangiritse, ibi bikaba byari binagamije kwihutisha igikorwa
cyo gutanga indishyi zikwiye kandi zijyanye n’ibyagizweho ingaruka n’inkongi.
Ati” Ubundi ubwishingizi iyo umuntu agize ibyago tugendera ku mafaranga
yibyo yashinganishije, hakarebwa ibyangiritse, nka Sanlam ibyo twagendeyeho hano
rero twafashe ayo mafaranga yose ntacyo dukuyemo, mu rwego rwo kugirango
tubereko turi hamwe nabo, tubafate mu mugongo, kuko
byarashobokaga ko tureba ibyangiritse gusa akaba aribyo twishyura, ntabwo
twashatse kunyura muri iyo nzira, amafaranga ajyanye nayo bishingiye bose niyo
twagiye tubaha.
Uwabonye amafaranga menshi yabonye Miliyoni 30 Frw bijyanye n’ibyo
yishingiye, mu gihe uwabonye makeya yabonye ibihumbi 500 Frw, kuko harimo
ibyiciro bitandukanye birimo abadozi, abacuruza inkweto, n'abafite ama depo
atandukanye, yose muri rusange akaba arenga Miliyoni 120 Frw bahawe.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice uwa kabiri uhereye iburyo.
Mugabowagahunde Maurice avuga ko
ubufatanye bw’ikigo cy’ubwishingizi cya Sanlam n’inzego zitandukanye bugaragaza
icyizere abacuruzi bakwiriye kugirira ibigo by’ubwishingizi.
Ati” mutubereye intangarugero, urugero rwiza mutanze natwe bitugaragariza ubufatanye bw’inzego zose, aho muzadukenera mu bundi bufatanye nkuko nabivuze tugomba kujyanamo haba mu mihigo n’ibindi turiteguye kugirango dufatanye, turifuza rwose kugirango abacuruzi, abikorera, abinjira mu bwishingizi bakwiriye kurushaho kuba benshi kubera uru rugero tubonye rw’uyu munsi.
SanlamAllianz General Insurance ni ikigo cy'ubwishingizi cyavutse mu
2022, nyuma y'uko Sanlam na Allianz bihuje imbaraga mu rwego rwo kurushaho
kwagura ibikorwa by'ubwishingizi.
Allianz ni ikigo mpuzamahanga cy'ubwishingizi gifite inkomoko mu Budage, mu gihe Sanlam yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu 2014. Mu 2019, Sanlam yaguze ibigo by'ubwishingizi bya SORAS na SAHAM, ikomeza kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda.

Umucuruzi washumbushijwe na SanlamAllianz General Insurance.
Leave a Comment