Umukozi wa RBC ushinzwe gukumira virusi itera SIDA mu bafite ibyago byo kwandura, Dr.Zephanie Nzeyimana, yabwiye ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru ko uyu muti wageze mu Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 2026, kandi uzatangwa ku buntu ukanunganira ubundi buryo busanzwe bukoreshwa mu kwirinda kwandura VIH/SIDA.
Ku ikubitiro uru
rukingo ruzahabwa abakora uburaya, abatinganyi, abantu bashakanye n’abanduye
iyi Virusi ariko bo batayifite cyangwa abakundana n’abayanduye.
Dr. Nzeyimana yavuze ko urukingo ruzajya rutangwa ku buntu hatitawe ku bushobozi cyangwa amikoro y’uwifuza kuruterwa; nubwo hari izindi serivisi z’ubuvuzi zijyana no kuruhabwa zishobora kwishyurwa hakurikijwe ubwishingizi umuntu afite nka Mituweli cyangwa ubundi busanzwe bukoreshwa.
Yagize ati:
“Lenacapavir izatangwa ni ibinini bya PrEP bifatwa buri munsi bizakomeza
gutangwa ndetse n’urundi rushinge rwitwa Cabotegravir. Ariko abazahabwa
Lenacapavir bazatoranywa hashingiwe ku byago bafite byo kwandura; nk’abakora
uburaya, abaryamana n’abo bahuje ibitsina n’abashakanye n’abanduye virusi itera
SIDA.”
Ibigo nderabuzima 12
bizatangirwaho Lenacapivir mu Rwanda
Mu cyiciro cya mbere,
Lenacapavir izatangirwa mu Ntara zose uko ari enye n’Umujyi wa Kigali.
Mu Mujyi wa Kigali,
hatoranyijwe ibigo nderabuzima birimo; icya Remera na Kacyiru, mu Karere ka
Gasabo, Kabusunzu muri Nyarugenge na Gikondo muri Kicukiro.
Mu Ntara
y’Iburasirazuba, ruzatangirwa ku bigo nderabuzima bya Mukarange na Nyamata.
Mu Ntara
y’Iburengerazuba, ibigo nderabuzima byatoranyijwe ni Rubengera na Gisenyi.
Mu Ntara
y’Amajyaruguru, urukingo ruzahabwa ibigo nderabuzima bya Muhoza, (Ruhengeri) na
Kinigi, mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo, ibigo byatoranyijwe ari icya Gitarama na
Rango.
Gutangira gutanga
urukingo rwa Lenacapavir bije mu gihe u Rwanda rukomeje kwagura serivisi zo
kuvura no kwita barwayi ba virusi itera SIDA; aho imibare ya 2025 ya RBC
igaragaza ko umubare w’abantu bose bafite virusi mu Rwanda mu bagera ku 234
000, ariko igipimo cy’ubwandu mu Banyarwanda bafite hagati y’imyaka 15 na 49
cyamanutse kikagera kuri 2,2% kivuye kuri 2,7% mu myaka yashize.
Mu abagore bafite
hagati y’imyaka 15-49 ubwandu buri kuri 2,8%, mu gihe mu abagabo bafite hagati
y’imyaka 15-49 ubwandu buri kuri 1,5%.
Mu gutanga urukingo
rwa Lenacapavir, u Rwanda ruzaba rukurikiye ibindi bihugu byarutangiye byo muri
Afurika y’i Burasirazuba nka Kenya na Uganda.
Leave a Comment