Yabigarutseho ku wa 5 Ugushyingo 2026 i Kigali, ubwo yatangizaga inama yo ku rwego rwo hejuru ya 38 ihuza Ibihugu byasinye Amasezerano ya Montreal agamije kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba (MOP38).
Iyi nama ibaye hashize imyaka icumi hemejwe Ivugururwa rya Kigali ry’Amasezerano ya Montreal, aho ibihugu byiyemeje kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’imyuka ya hydrofluorocarbons (HFCs).
Dr. Nsengiyumva yavuze ko iryo vugururwa ryagaragaje ubushobozi bw’amahanga bwo guhuriza hamwe mu guhangana n’ikibazo gishya cyugarije Isi, hitawe ku miterere n’ibikenewe mu iterambere rya buri gihugu.
Yashimangiye ko kubishyira mu bikorwa mu buryo bwuzuye bizagira uruhare rukomeye mu kurengera ikirere n’imibereho y’abatuye Isi ubu n’abazayituraho mu gihe kizaza.
Yibukije amagambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo ayo mavugurura ryemezwaga, asaba ko ibihugu bitanyurwa n’intambwe nto bimaze gutera kandi bifite ubushobozi bwo gukemura ikibazo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubwo butumwa bugifite agaciro, ati “Igipimo cy’intsinzi yacu si ibyo twiyemeza, ahubwo ni impinduka ibyo twiyemeje bizana ku Isi.”
Yagaragaje ko kugabanya ubushyuhe bitagarukira ku gutuma abantu bamererwa neza, ahubwo bifitanye isano n’ubuzima, agaciro ka muntu, amahirwe y’ubukungu n’ubushobozi bw’abaturage bwo guhangana n’ibibazo.
Ku muhinzi, yasobanuye ko kubona ububiko bukonjesha bwizewe bishobora gutuma umusaruro yaruhiye igihembwe cyose ugera ku isoko, aho kwangirika.
Ku bakozi bo mu rwego rw’ubuzima, uburyo bwo gukonjesha bufasha kugeza inkingo zirokora ubuzima n’imiti y’ingenzi no ku baturage batuye mu turere twa kure.
Yongeyeho ko ku bantu bugarijwe n’ubushyuhe bukabije, cyane cyane abafite intege nke, kubona uburyo bwo gukonjesha bishobora kuba ari byo byatandukanye urupfu n’ubuzima.
Nubwo ubwo buryo bukenewe, Dr. Nsengiyumva yavuze ko abantu babarirwa muri za miliyoni batarabasha kububona, cyane cyane muri Afurika, aho amashanyarazi ataragera kuri bose cyangwa ataboneka mu buryo bwizewe.
Yagaragaje ko uko abakenera gukonjesha biyongera, hakenewe ibisubizo bikoresha amashanyarazi make kandi bitangiza ikirere, bijyana n’imbaraga za Leta zo kugeza amashanyarazi ku baturage no kubaremamo amahirwe y’ubukungu.
Yashimangiye ko iyi mpinduka itagomba kugarukira ku gusimbuza ikoranabuhanga rimwe irindi, ahubwo ikwiye kujyana no kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere ubumenyi n’inganda, ndetse no gushyiraho uburyo bworohereza guhanga udushya.
Yatanze urugero rwa Africa Centre of Excellence for Sustainable Cooling and Cold-chain (ACES), cyashyizweho gifite intego yo kugirira akamaro umugabane wa Afurika, ashimangira ko gihuza ubushakashatsi, amahugurwa, guteza imbere ikoranabuhanga no kurishyira mu bikorwa.
Dr. Nsengiyumva yashimangiye ko nta gihugu cyagera kuri izi ntego cyonyine, agaragaza ko ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ubundi bufatanye mpuzamahanga ari ingenzi mu guhuriza hamwe ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye.
Yasobanuye ko ubwo bufatanye bukwiye gutuma ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bigira uruhare rwuzuye mu kugena no kuyobora izi mpinduka.
Yasabye kandi ibihugu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu buryo bwuzuye kandi ku gihe, byongere ishoramari mu bikorwa remezo n’ubumenyi bituma uburyo burambye bwo gukonjesha buboneka kandi bukagurwa ku giciro cyoroheye abaturage.
Ati “Imyaka icumi iri imbere ntikwiye kurangwa gusa n’ibyo twiyemeza, ahubwo ikwiye kurangwa n’ibisubizo twagezeho.”
Yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza urugendo intego zihuriweho zishyirwa mu bikorwa bifatika.
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibihugu byasinye amaserano ya Montreal bikwiye gushyira imbere ibikorwa


Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye mu bihugu byasinye ayo masezerano
Ivomo:Igihe.com
Leave a Comment