Ni amasezerano y’imyaka itanu ishobora kongerwa, yasinyiwe ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro gikuru cya RFI, ku wa 10 Ugushyingo 2026.
Labscroll Medicals ni ikigo gikora ibya laboratwari, kikaba gisanzwe gikorera ku Kicukiro mu Rwanda, mu Mujyi wa Francistown muri Botswana no mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria ahari icyicaro cyacyo gikuru.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa RFI, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yavuze ko bemeye gusinyana aya masezerano n’iki kigo nyuma yo gushima imikoranire yabanje kubaho nta masezerano.
Ati “Bafataga ibimenyetso hirya no hino mu bindi bihugu, bakabizana hano tukabibakorera. Ariko byagezaho tubona umubare ukomeza kwiyongera, uba munini, dutekereza gushyiraho uburyo buhamye bw’amasezerano. Igihugu kiriteguye.”
Yakomeje avuga ko aya masezerano agamije koroherezanya kuko byahendaga gutwara ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, biva hanze bizanwa gupimirwa mu Rwanda bikazongera gusubizwayo; bityo ko hagiye gushingwa andi mashami muri Afurika azagura iyi mikoranire.
Ati “Hamwe na bo, tuzashyiraho amashami y’aho bazajya bafatira ibyo bimenyetso. Hanyuma, babishyire kuri RwandAir, babizane, tubibapimire. Ibisubizo bizajya biboneka muri ‘sisiteme’ yacu; batiriwe bavunika baza kubireba, bashobore kubibona bari hariya, babishyire ku rupapuro rwabo, babisohore babitange. Urumva ko bizaba biborohereje za ngendo zose bakoraga babizana hano. Hari n’igihe bazanaga mu ndege abantu benshi kubapimisha hano.”
Uyu muyobozi ahamya ko aya masezerano ari kimwe mu bigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri, NST2, kandi akazatangira kubahirizwa mu minsi ya vuba.
Ati “Iyi gahunda iri muri NST2; kuba twatanga serivisi no ku bandi Banyafurika, ku byo tubarushije, na bo ibyo baturushije bakabiduha. Nishimiye ko iki gikorwa kibaye, kandi kikaba kizatangira vuba kugira ngo dushake uburyo serivisi tuzegereza Abanyafurika bagenzi bacu kugira ngo twongere imbaraga mu butabera bwabo.”
Umuyobozi Mukuru wa Labscroll Medicals, Paul Ogbole Peter, yavuze ko bahisemo gusinya aya masezerano kuko Perezida Paul Kagame uyoboye u Rwanda afite intumbero yo guhindura Afurika igicumbi cy’ubutabera, binyuze mu kurugira bandebereho.
Ati “RFI ni ikigo kinini muri Afurika mu bijyanye n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera. Icyerekezo cya Perezida Paul Kagame nticyahinduye u Rwanda gusa, ahubwo cyerekereye ibihugu bya Afurika byose binyuze mu mikorere ya RFI. Icyerekezo cya Perezida Paul Kagame cyerekanye neza uburyo bw’ukuri bwo kugeza ubutabera butabogamye ku Banyafurika. Kurebera ku Rwanda bizatuma Afurika na yo igira ubwo buryo.”
Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Amb Ibrahim G. Zanna, yavuze ko yishimiye ubu bufatanye bwitezweho umusaruro.
Ati “Nshimishijwe n’uko mwantumiye nkifatanya namwe. Iyi mikoranire irerekana ko inzego zikorera zigira uruhare mu guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga ryihariye mu butabera muri Afurika, zirimo ibimenyetso bya gihanga bibwifashishwamo, kubakira abantu ubushobozi, n’ibindi.”
Mu bindi u Rwanda ruzatangaho serivisi muri aya masezerano harimo gupima ibi bimenyetso, kubihuguraho ababyifuza, kubikoreraho ubushakashatsi no kubikoresha mu nama mpuzamahanga.
Bamwe mu bakozi ba RFI mu Rwanda bazajya boherezwa hanze y’igihugu kugira ngo bafashe abo mu bindi bihugu bya Afurika. Ibihugu 15 ni byo biri muri aya masezerano nk’ibizitabwaho. Hazajya hakorwa igenzurwa, ndetse imikoranire nigenda neza, ibindi bihugu 10 bizongerwamo bibe 25 mu mikoranire.
RFI igaragaza ko, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, yakiriye abanyamahanga 443 baje kwaka serivisi zo gupimirwa ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

U Rwanda na Nigeria byasinyanye amasezerano azafasha Afurika mu by’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera

Leave a Comment