U Rwanda na Mali byiyemeje kurushaho kwagura ubufatanye mu bya dipolomasi n’umutekano

U Rwanda na Mali byiyemeje kurushaho kwagura ubufatanye mu bya dipolomasi n’umutekano

Ibiganiro by’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibi bihugu byibanze ku gushimangira umubano, guhangana n’ibibazo by’umutekano no guteza imbere ubufatanye mu karere no ku mugabane wa Afurika.

U Rwanda na Mali birimo gushaka uburyo bwo kurushaho kunoza umubano wabyo no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu bijyanye n’amahoro n’umutekano.

Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Mali, Abdoulaye Diop, byabereye i Bamako, umurwa mukuru wa Mali, mu ruzinduko rw’akazi rw’uhagarariye u Rwanda.

Mu biganiro byabo, impande zombi zarebeye hamwe uburyo bwo gushimangira imikoranire mu rwego rwa dipolomasi, gukomeza ubufatanye mu nzego mpuzamahanga no gushakira hamwe ibisubizo ibibazo by’amahoro n’umutekano byugarije ibihugu byombi ndetse n’akarere biherereyemo.

Muri urwo ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yanahuye na Lt. Gen. Ismaël Wagué, ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge muri Mali, baganira ku bunararibonye n’ingamba zafasha kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

U Rwanda rufite ubunararibonye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Mali na yo ikomeje gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano muke n’amakimbirane.

Ubufatanye hagati y’ibi bihugu bushobora kugira uruhare mu guhanahana ubumenyi, gushimangira umubano wa dipolomasi no guteza imbere ingamba zihuriweho zigamije amahoro n’ituze rirambye.


Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Lt. Gen. Ismaël Wagué, ushinzwe Ubumwe n’Ubwiyunge muri Mali.



SOURCE: IGIHE

Reader Comments

Alannah November 11, 2026

Oh myy goodness! Impressive article dude! Thank you, However I am having probems with your RSS. I don't understand the reason whyy I cannot subscribe to it. Is there anyone else having tthe sane RSS problems? Anyone who knjows the soolution will yyou kindly respond? Thanks!! xnxx My web blog ... webpage (<a href="https://busty.xxxxlulu.com">https://busty.xxxxlulu.com</a>)

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM