Ramaphosa yashimye U Rwanda ku mahirwe yo kwakira Formula 1, agaragaza ko ari intambwe ikomeye ku mugabane wa Africa.

Ramaphosa yashimye U Rwanda ku mahirwe yo kwakira Formula 1, agaragaza ko ari intambwe ikomeye ku mugabane wa Africa.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimye Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’U Rwanda nyuma y’amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix. Iri rushanwa riteganyijwe kubera mu karere ka Bugesera mu ntangiriro za 2030, rikazaba ari intambwe ikomeye mu kugarura uyu mukino muri Afurika.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yagaragaje ko igihugu cye gishimira intambwe u Rwanda rugezeho mu rugendo rwo kwakira imwe mu marushanwa akomeye ku isi mu gusiganwa mu modoka, izwi nka Formula 1.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Ramaphosa yashimiye Perezida Paul Kagame, na  Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, agaragaza ko aya masezerano ari intambwe ishimishije ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Yagaragaje ko aya masezerano y’imyaka 10 ari ikimenyetso cy’uko ibihugu bya Afurika bifite ubushobozi bwo gutegura no kwakira ibikorwa mpuzamahanga bikomeye, bikurikirwa n’abakunzi b’imikino baturutse hirya no hino ku isi.

Ramaphosa kandi yatangaje ko Afurika y’Epfo yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye ifite mu gutegura no kwakira amarushanwa akomeye, mu gihe byaba bikenewe mu myiteguro y’iri rushanwa.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku masezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, riteganyijwe kubera mu Rwanda mu ntangiriro za 2030. 

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM