Urukiko rwafashe uyu mwanzuro kuri uyu wa 19 Ukwakira 2026.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Mackenzie yashinze idini ryigishaga ko Isi igiye kurangira, abayoboke bagasabwa kwiyicisha inzara ndetse bakima abana babo ibiryo kugira ngo bazajye mu ijuru kandi “bahure na Yesu”.
Mackenzie yari yaravuze ko atahatiye abantu kwiyicisha inzara, avuga ko babikoraga ku bushake bwabo, ariko urukiko rwatesheje agaciro ubu bwiregure.
Uyu muvugabutumwa yafashwe mu 2023. Nyuma y’ibyumweru bike, inzego z’umutekano zatangiye kuvumbura imirambo yashyinguwe mu byobo mu ishyamba rya Shakahola.
Mu gihe cy’iperereza, imibiri irenga 400 yakuwe muri iryo shyamba.
Abayitabururaga bavuze ko hari aho basangaga myinshi mu cyobo kimwe, harimo n’abana bato cyane, bamwe bafite amaboko n’amaguru aboshye.
Mackenzie yari yarashinze itorero Good News International Ministries mu 2003. Yakundaga kwigisha ko kujya mu mashuri ari ikintu kibi, ubuvuzi bugezweho bukaba bunyuranyije n'imyemerere ndetse ko indangamuntu z’ikoranabuhanga ari ikimenyetso cya sekibi.
We n’abandi bareganwa banakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, gukwirakwiza ingengabitekerezo ikabije no kubuza abana kwiga.
Urukiko rwatangaje ko Mackenzie ahamwa n’ubwicanyi, mu gihe igihano azahabwa kitaratangazwa.

Umuvugabutumwa Paul Mackenzie n’abandi bareganwaga bahamijwe kwica abantu 191
Leave a Comment