Afurika y’Epfo ishobora gukurwa muri AGOA

Afurika y’Epfo ishobora gukurwa muri AGOA

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko igihugu cye kigomba kwitegura ingaruka zishobora guterwa no gukurwa muri gahunda ya AGOA, yemerera ibihugu bimwe bya Afurika kohereza ibicuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitishyujwe imisoro ya gasutamo.

Ramaphosa yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, mu gihe umubano wa Afurika y’Epfo na Amerika ukomeje kuzamba.

AGOA (African Growth and Opportunity Act) ni gahunda y'ubucuruzi yemerera ibihugu bya Afurika byujuje ibisabwa kohereza ibicuruzwa bibarirwa mu bihumbi ku isoko rya Amerika bitishyujwe imisoro ya gasutamo.

Afurika y’Epfo imaze imyaka myinshi yungukira muri iyi gahunda, ariko ubu hari impungenge ko ishobora kuyikurwamo bitewe n'umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi.

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwakomeje gushyira igitutu kuri Afurika y’Epfo, buyishinja guhohotera abazungu batuye muri icyo gihugu.

Gusa Leta ya Afurika y’Epfo yahakanye ibyo birego, ivuga ko ari ibinyoma bikwirakwizwa n'amatsinda amwe n'amwe adashyigikiye ubutegetsi.

Ramaphosa yavuze ko kugeza ubu bitaramenyekana niba igihugu cye kizakomeza kungukira muri AGOA, ariko ko ibiganiro hagati y'abayobozi b'ibihugu byombi bikomeje.

Bamwe mu bayobozi ba Amerika bagaragaje ko Afurika y'Epfo ikwiye gukurwa muri iyo gahunda.

Ramaphosa yavuze ko nk'umukuru w'igihugu afite inshingano zo gutegura abaturage guhangana n'ingaruka zishobora guterwa n'icyo cyemezo mu gihe cyaba gifashwe.

Yagaragaje ko gukurwa muri AGOA bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mirimo y'abaturage, cyane cyane abakora mu nzego zishingiye ku bucuruzi mpuzamahanga.

Ramaphosa yavuze ko we na Visi Perezida, Paul Mashatile bamaze igihe bagirira ingendo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bashakisha andi masoko ashobora kugabanya ingaruka zaterwa no gutakaza amahirwe y'ubucuruzi muri Amerika.

Yatanze urugero rw'amasezerano y'ubucuruzi Afurika y'Epfo iherutse kugirana n'u Bushinwa, ayafata nk'intambwe nziza mu gushaka amasoko mashya.

Muri Gicurasi 2026, u Bushinwa bwatangije gahunda yemerera ibicuruzwa bimwe na bimwe byo muri Afurika y'Epfo byujuje ibisabwa kwinjira ku isoko ryabwo bitishyuzwa imisoro ya gasutamo.

Afurika y'Epfo ikomeje ibiganiro na Amerika mu gihe inashaka kwagura ubufatanye mu bucuruzi n'ibindi bihugu, kugira ngo igabanye ingaruka zishobora guterwa no gukurwa muri AGOA.


Perezida Ramaphosa, yatangaje ko igihugu cye kigomba kwitegura ingaruka zishobora guterwa no gukurwa muri gahunda ya AGOA

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM