
Tommy Pigott, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika., yanditse kuri X ati: «Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika yatanze itegeko rya (ordered departure) ku bakozi ba leta ya Amerika batari ab'ingenzi mu bihe by'ibyago n'imiryango yabo bari muri Arabiya Sawudite.» Yongeyeho ati: «Abahuthi bashyigikiwe na Irani barushijeho kugaba ibitero kuri Arabiya Sawudite, harimo ibitero ku bibuga by'indege by'abaturage n'ibindi bikorwaremezo by'ingenzi, byahitanye abasivili kandi bigatera ihungabana rikomeye mu ngendo.»
Mu gihe minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya America . ikomeje kugabanya umubare w'abakozi
bayo muri Arabiya Sawudite kubera ibyago byiyongera, indi miryango ya
dipolomasi ya Amerika mu karere nayo irimo guhindura imibare y'abakozi bayo
kubera iterabwoba ry'Abahuthi, nk'uko byatangarijwe CNN. Umukozi wa State
Department yagize ati: «Ibi bijyanye n'Abahuthi.»
Mu gihe minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya America. kandi yatanze integuza y'umutekano ku wa Gatatu, isaba
abaturage ba Amerika kwitondera ibitero bishobora kugabwa ku bibuga by'indege
n'ihungabana ry'ingendo muri rusange. Iyo nteguza yaje nyuma y'uruhererekane
rw'ibitero by'Abahuthi byahitanye abantu mu byumweru bishize, byibasiye ikibuga
cy'indege mpuzamahanga cya King Khalid i Riyadh, ibikorwa bya gisirikare bya
Arabiya Sawudite, ibikorwaremezo bya peteroli n'ingendo zo mu mazi.
Integuza yagize iti: «Abakozi ba
leta ya Amerika bakorera muri Arabiya Sawudite bakeneye uruhushya rwihariye
rw'umuyobozi w’ubutumwa (Chief of Mission) kugira ngo bakoreshe ikibuga
cy'indege icyo ari cyo cyose muri Arabiya Sawudite, nyuma y'ibitero bya misile
n'indege zitagira abapilote (UAV) byagabwe ku bibuga by'indege byo muri iki
gihugu.»
Ingabo zishyigikiwe na Arabiya
Sawudite zifatanyije na leta ya Yemeni yemewe n'amahanga zagize ubwiyongere mu
bikorwa byo kurwanya ibirindiro by'Abahuthi ku mirongo itandukanye y'urugamba,
mu gihe ingabo zo mu kirere za Arabiya Sawudite zikomeje kuzitera inkunga.
Ku wa
Gatatu, Arabiya Sawudite yavuze ko yarashe indege zitagira abapilote nibura
zirindwi, harimo imwe yari igamije uruganda rwa peteroli rwa Shaybah mu
Ntara y'Iburasirazuba. Icyo gitero cyahitanye abakozi babiri b'abanyamahanga
kandi gikomeretsa abandi babiri.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nibura
umuntu umwe yahasize ubuzima abandi umunani barakomereka mu gitero cyagabwe ku
kibuga cy'indege mpuzamahanga cya King Fahd I Dammam mu burasirazuba
bw'igihugu, nk'uko byatangajwe n'Ikigo gishinzwe Indege za Gisivili cya Arabiya
Sawudite. Icyo kibuga cyangiritse, ariko ingano y'ibyangiritse iracyagenzurwa.
Amerika yongereye inkunga ya
gisirikare iha iki gihugu, inibanda cyane k'ubutasi n'ubufasha mu gutoranya aho
kurasa. nubwo bimeze bityo ariko Arabiya
Sawudite imaze igihe isaba Amerika inkunga irushijeho ijyanye no kugaba
ibitero, kugeza ubu Perezida Donald Trump yafashe icyemezo cyo kutarasa
Abahuthi. Mu ntangiriro z'uku kwezi, Trump ntiyigeze atanga igisubizo
gisobanutse ku birebana n'ibitero bya Amerika bishoboka, mukiganiro n'abanyamakuru yatangaje ko
ibitero by'Abahuthi bitemewe kandi ko Amerika izareba niba izifatanya na
Arabiya Sawudite.
Mu gihe Arabiya Sawudite irushaho
kwibasirwa, ibindi bihugu byinshuti nayo byongereye inkunga. aho kuri uyu wa Kabiri, u
Bwongereza bwavuze ko buzohereza indege z'intambara kurinda Arabiya Sawudite
ibitero by'Abahuthi. Misiri nayo yatangaje ko izatanga uburyo bwose bukenewe
kandi bushoboka bw'inkunga mu minsi ishize.
Leave a Comment