Impinduka zirakomanga mu turere: Abayobozi umunani gusa bagarutse ku rutonde rw’agateganyo

Impinduka zirakomanga mu turere: Abayobozi umunani gusa bagarutse ku rutonde rw’agateganyo

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’abagize Inama Njyanama z’Uturere, azakurikirwa n’ay’abagize Komite Nyobozi zirimo abayobozi b’uturere n’ababungirije, urutonde rw’agateganyo rw’abakandida rwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) rugaragaza impinduka zishobora kuzaba mu buyobozi bw’uturere dutandukanye.

Isesengura ryakozwe ku rutonde NEC yashyize ahagaragara ku wa 26 Ukwakira 2026, rugaragaza ko abayobozi umunani basanzwe bayobora uturere, barimo umwe uyobora by’agateganyo, bongeye gutanga kandidatire zo kujya mu Nama Njyanama, ari na zo zitorwamo abagize Komite Nyobozi z’Uturere.

Ku rundi ruhande, hari abayobozi umunani bamaze kugera ku mubare ntarengwa wa manda ebyiri zikurikirana, ku buryo badashobora kongera kwiyamamariza manda ikurikiraho muri Komite Nyobozi z’Uturere.

Hari kandi abandi bayobozi b’uturere batagaragaye ku rutonde rw’abakandida bemejwe by’agateganyo, nubwo bamwe muri bo bari bacyemerewe kwiyamamaza kubera ko bari barangije manda imwe gusa.

Ibi bigaragaza ko amatora yo mu Ugushyingo 2026 ashobora kuzazana abayobozi bashya mu turere twinshi, mu gihe abandi basanzwe mu buyobozi bazaba bafite amahirwe yo kongera gutorwa, nibabanza gutsindira imyanya mu Nama Njyanama.

Abayobozi umunani bongeye gutanga kandidatire

Mu bayobozi b’uturere basanzwe bari mu nshingano, abagaragaye ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza ni umunani.

Barimo abayobozi b’Uturere twa Gakenke, Karongi, Kirehe, Ngoma, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi, hamwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kayonza.

Abayobozi umunani bongeye gutanga kandidatire

UmuyoboziAkarere ayoboraNimero ku rutonde rwa NEC
Mukandayisenga VestineGakenke126
Muzungu GeraldKarongi434
Hategekimana FredKayonza (by’agateganyo)490
Rangira BrunoKirehe523
Niyonagira NathalieNgoma653
Mupenzi NarcisseNyamasheke876
Mulindwa ProsperRubavu979
Sindayiheba PhanuelRusizi

1111


                                                            Aba bayobozi umunani b'uturere bongeye gutanga kandidatire

Aba bose bagaragara ku rutonde rwa NEC bafite icyemezo cya “YEGO”, gisobanura ko kandidatire zabo zemejwe by’agateganyo.

Ikindi bahuriyeho ni uko bose biyamamaje mu cyiciro cy’abajyanama rusange (Rusange), aho kuba mu cyiciro cy’abagore batorwa ku myanya yihariye ya 30%.

Icyakora, kwemezwa kuri uru rutonde ntibivuze ko bahise baba abakandida ku mwanya wa Meya, kuko bazabanza guhatanira kuba abagize Inama Njyanama, ari na yo ntambwe ya mbere isabwa kugira ngo umuntu ashobore kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi y’Akarere.

Mu gihe bazaba batowe mu Nama Njyanama, ni bwo bazaba bashobora gutanga kandidatire ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere cyangwa uw’Umuyobozi Wungirije, mu gihe bujuje ibindi bisabwa n’amategeko.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM