Abofisiye 76 basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama.

Abofisiye 76  basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama.

Aba Ofisiye 76 barimo 71 bo mu Ngabo z’u Rwanda, babiri bo muri Polisi y'u Rwanda ndetse n’abandi batatu bo mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), basoje amasomo agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kuyobora ingabo ku rugamba no gutanga ubufasha bukenewe mu bikorwa bya gisirikare, bari bamazemo amezi atanu, mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Muri aya mahugurwa yamaze ibyumweru 22, aba ba ofisiye bungukiyemo ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere ya gisirikare, igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare no gucunga neza inshingano zijyanye n’ubuyobozi bw’ingabo mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu bihe by’ibikorwa byo ku rugamba.


Majoro James Rwamuhizi ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda yahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi.

Bamwe mu basoje aya masomo bagaragaza ko ubumenyi bungutse buzabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo neza, gufata ibyemezo bishingiye ku bumenyi no gukorana neza n’abo bayobora.

Majoro Immaculée Muteteri ni umwe mu bagore basoje aya mahugurwa, ushimangira ko yahungukiye ubumenyi, agashimira RDF yamuhaye amahirwe yo gukurikirana ayo mahugurwa, yamutoje kuzuza inshingano agendeye ku ndangagaciro na kirazira z’Umunyarwanda.

Yagize ati: “Aya masomo yangiriye akamaro cyane kuko yanyongereye ubumenyi mu kuyobora, gutegura ibikorwa no gufata ibyemezo mu bihe bigoye. Ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nize, mbikoreshe mu nshingano nshinzwe kandi mbisangize abo dukorana kugira ngo turusheho kunoza imikorere.”

Naho Majoro James Rwamuhizi ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda wanahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi, yagaragajemo aya masomo yatumye bazamura ubumenyi ku bijyanye n’igenamigambi  ndetse no guhuza ibikorwa byose bigamije gutegura urugamba mu gihe cy’intambara ndetse no kubishyira mu bikorwa kugira ngo bagere ku ntsinzi.

Yagize ati: “Aya masomo dusoje yadufashije kuzamura ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere, igenamigambi ndetse n’ubugenzuzi bwabyo, kimwe no gufasha abayobozi kandi tubikora mu buryo bwa kinyamwuga, byose bigamije gutegura urugamba no kurushyira mu bikorwa kugirango tubashe kugera ku ntego. Icyo ngiye gushyira imbere ni ugukoresha ubwo bumenyi mu kazi ka buri munsi, gufasha abo nshinzwe gukora neza no gukomeza kwihugura kugira ngo nshobore guhangana n’inshingano nshya.”

Maj. Gen. Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu ku Butaka, yashimiye abasoje amahugurwa abongerera ubumenyi bwo kuyobora Ingabo ku rugamba.

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yashimiye abofisiye basoje amahugurwa ku muhate bagaragaje no kuba barasoje neza amasomo bari bamazemo amezi atanu.

Yabasabye kandi kutabifata nk’impamyabumenyi bahawe gusa, ahubwo ko bakwiye guhora bashaka ubumenyi bushya no gukoresha ibyo bize mu kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati: “Turabashimira ko mwasoje neza aya mahugurwa. Icyo tubasaba ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi mwahawe, gukomeza gukunda Igihugu no kwihugura buri munsi, kuko umuyobozi mwiza ari uwakomeza kwiga no kunoza ubushobozi bwe kugira ngo abashe kuzuza inshingano ashinzwe.”

Maj. Gen. Nyakarundi kandi yashimiye imiryango y’abasoje aya mahugurwa, agaragaza ko uruhare rwabo mu kubashyigikira ari ingenzi, kuko amahugurwa nk’aya asaba igihe, umuhate n’ubwitange, bikaba bisaba ko n’imiryango ibashyigikira.

Yongeyeho ko ubumenyi n’indangagaciro bungukiye muri aya mahugurwa bikwiye kugaragarira mu mikorere yabo, mu miyoborere myiza no mu bushobozi bwo gukorera Igihugu.

Amahugurwa y’abofisiye ni imwe mu nzira zo gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, kuko abayobozi bafite ubumenyi buhagije bashobora gufata ibyemezo biboneye, gucunga neza abo bashinzwe no kuzuza inshingano zo kurinda Igihugu n’abagituye.


Aba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda na Polisi y'u Rwanda basoje amasomo .


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM