Iyi nkuru yatangajwe nyuma y’inama yahuje abayobozi b’umupira w’amaguru muri Afurika yabereye muri Cap-Vert ku wa 8 n’uwa 9 Ukwakira 2026.
Muri iyi nama, imwe mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho ni uburyo bwo kongera ubushobozi bw’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru binyuze mu kongera inkunga buri mwaka.Nk’uko byatangajwe, inkunga CAF igenera buri mwaka amashyirahamwe 54 yiyongereyeho 33%, iva ku bihumbi 525$ [774.375.000 Frw], igera ku bihumbi 700$ [1.032.500.000 Frw].
Iyi nkunga ishobora gufasha amashyirahamwe kongera ubushobozi mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere amarushanwa, kongerera ubushobozi amakipe y’ibihugu, guteza imbere ruhago y’abato no kunoza imiyoborere.
Hongerewe kandi inkunga y’impuzamashyirahamwe z’uturere ibihugu bibarizwamo, aho yavuye ku bihumbi 750$ [1.106.250.000 Frw], agera ku bihumbi 900$ [1.327.500.000 Frw]. Iyi nkunga yiyongereyeho 20%.
Ishyirahamwe ry’Amakipe muri Afurica (ACA), ryari risanzwe rihabwa ibihumbi 400$ [590.000.000 Frw], rizajya rihabwa ibihumbi 500$ [737.500.000 Frw].

Leave a Comment