Ubwo amakipe yombi yahuriraga kuri Kigali Pelé Stadium, ku wa 9 Ukwakira 2026, Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu, naho Kigali FC ihindura iy’umukinnyi umwe.
Icyo gihe abakinnyi ba Gicumbi FC bahinduye nimero ni Nshimiyimana Olivier wari wambaye nimero 15 avuye kuri nimero 8 yari asanganwe, Munezero Yasiri wari wambaye nimero 27 yahinduranyije na Hakizimana Abdullatif wa nimero 17.

Ni mu gihe Ndungutse Olivier yari yambaye nimero 14 aho kwambara nimero 21 yari asanganwe.
Ku ruhande rwa Kigali FC, nimero 24 yambarwaga na Ngoy Alvine Ilunga yahawe Christian Theodore Malipangu wakinga umukino wa mbere muri iyi kipe.
Kubera ayo makosa yakozwe n’ayo makipe yombi, Gicumbi FC yahanishijwe kwishyura amande y’ibihumbi 300 Frw, naho Kigali FC yo ikishyura amande y’ibihumbi 100 Frw

Leave a Comment