Zamalek itsindiye APR FC i Kigali.

Zamalek itsindiye APR FC i Kigali.

Mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu gushaka Itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League APR FC yatsinzwe na Zamalek yo mu Misiri igitego 1-0.

APR FC yatangiye isatira cyane izamu rya Zamalek, igerageza uburyo butandukanye bwo gutsinda igitego, Zamalek bakomeza kurinda izamu ryabo neza, igice cya mbere kirangira ari ubusa k'ubusa, APR FC yabonye imipira myinshi y’imiterekano ariko ntiyabasha kuyibyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira ndetse ibona uburyo bwiza bwo gutsinda ibitego, ariko ntibubyaze umusaruro.

Bumwe muri ubwo buryo bwaturutse ku mipira ibiri yatewe na Ishimwe Christian, ariko rutahizamu wa APR FC, Quattara ntiyayibyaza umusaruro.

Yongeye kubona ubundi buryo ubwo yahaga umupira William Togui wari usigaranye n’izamu wenyine, ariko awutera nabi.


Ku munota wa 89, Zamalek yaje kubona Igitego gitsinzwe na Nasser Mansy Dessouky, wari winjiye mu kibuga asimbuye, cyaturutse ku burangare bw’abakinnyi ba APR FC mu bwugarizi, maze Zamalek yegukana intsinzi y’igitego 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha, tariki ya 24 Ukwakira 2026 ukazabera mu Misiri.


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM