Marine FC yandagaje Etincelles FC muri Bugoyi Derby i Rubavu.

Marine FC yandagaje Etincelles FC muri Bugoyi Derby i Rubavu.

Ikipe ya Etincelles FC yatsinzwe na Marine FC ibitego 0-4 mu mukino w'ihangana mu Karere ka Rubavu. Yari umukino w’Umunsi wa Gatanu wa Rwanda Premier League.

Ikipe ya Etincelles FC yari yakiriye umukino yihariye iminota 15 ibanza y'umukino, ariko Marine FC nayo yiharira iminota ya nyuma y'igice cya mbere.

Ku munota wa 44, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya mbere cya Marine FC, ari na cyo cyabonetse mugice cya mbere.

Nyuma y’iminota itatu igice cya kabiri gitangiye, Usabimana Olivier winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya kabiri aherejwe umupira na Sindi Paul waciye muri Rayon Sports, yongera gutsinda ikindi gitego ku munota wa 67 aherejwe umupira na Bizimana Yannick waciye muri APR FC.

Rutayisire Amani Ku munota wa 80 yatsinze igitego cya 4 kuburangare bwa bamyugariro ba Etincelles FC umukino urangira ari 4-0.


Marine FC yakinaga umukino wa kane wa BK Pro League, yagize amanota arindwi ikaba iri ku mwanya wa kabiri.

Ni mu gihe Etincelles FC yakinaga umukino wa gatanu wa BK Pro League, na yo ifite amanota arindwi ikaba iri ku mwanya wa gatandatu.


Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM