Umukino watangiye urimo imibare myinshi ku mpande zombi, byatumye no kubona uburyo buhagije bwo kurema ibitego bukaba buke cyane.
Uko iminota yicumaga, ni ko Rayon Sports yarushagaho kongera imbaraga ndetse igerageza kurema uburyo bwo kubona ibitego ariko kubona izamu biranga.
Ubwo amakipe yagarukaga mu gice cya kabiri, ku munota wa 54, Black Bulls yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Abdou Gueye kuri koruneri.

Mu gushaka ibisubizo mu busatirizi, ku munota wa 65, umutoza wa Rayon Sports yakoze impinduka akuramo Atisso Kodjo asimburwe na Moise Sandja Bulaya wiyongeye kuri Junior Kameni kugira ngo bakine nka ba rutahizamu babiri.

Rayon Sports yakomeje kwataka ariko ba myugariro ba Black Bulls bakomeza guhagarara neza. Ndetse iyi kipe ibona igitego cya kabiri ku munota wa 90+4 cyatsinzwe na Danilo ubwo yateraga umupira mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports nyuma y’uburangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports.
Umukino waje kurangira ari ibitego bibiri bya Black Bulls ku busa bwa Rayon Sports (2:0).
Biteganyijwe ko ku wa 24 Ukwakira 2026, hazakinwa umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique. Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombie, izahita ikatisha itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.
Leave a Comment