Maddison na Kulusevski bagarutse mu kibuga bafasha Tottenham Hotspur gutsinda umukino wa mbere muri Premier League.

Maddison na  Kulusevski bagarutse mu kibuga bafasha Tottenham Hotspur gutsinda umukino wa mbere muri Premier League.

Umukinnyi wo hagati wa Tottenham Hotspur, James Maddison yagarutse mu kibuga nyuma y'imvune ndetse na Dejan batsinda Coventry ibitego 3-1, iHotspur ibona instinzi ya mbere muri Premier League muri uyu mwaka w’imikino. Tottenham


Si we wenyine wagarutse. Dejan Kulusevski na we yinjiye mu kibuga avuye ku ntebe y’abasimbura, akina umukino w’amarushanwa bwa mbere nyuma y’iminsi 526 yari amaze avunitse. Maddison yavuze ko yagize amarangamutima kubera Kulusevski. Ati: “Nishimiye cyane Dejan kuko nzi neza uko yiyumvaga agarutse mu kibuga. Ibi bihe ni byo bituma imvune zose zigira agaciro.”


Uyu mukino wabereye kuri Tottenham Hotspur Stadium i Londres mu ijoro rishyira ku wa Mbere. Maddison w’imyaka 29 yafunguye amazamu ku munota wa 14, nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Mohammed Kudus.Iyi ntsinzi yakuye Tottenham ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona, nyuma y’imikino itandatu ya mbere yagoranye cyane.

Maddison aganira n'ikinyamakuru Sky Sports yatangaje ko yishimiye ibihe arimo.

Ati “Mfite byinshi byo guha iyi kipe. Mfite imyaka 29, kandi nsigaranye imyaka itari myinshi yo gukina. Ndiyizeye kandi mfite ubushobozi bwafasha ikipe yacu muri iyi shampiyona.

Yongeyeho ko yaganiriye n’umutoza Roberto De Zerbi muri iki cyumweru, bemeranya ko ari cyo gihe cyo kumusubiza mu bakinnyi babanza mu kibuga, nyuma y’intangiriro y’umwaka w’imikino itaramworoheye.Yavuze kandi uburyo ibyo bihe bikomeye yahuye na byo byamubereye isomo: Ati “Ibitego nk’ibi ni byo umuntu arota. Mu minsi mibi yo kwivuza imvune y’ivi, wibaza ko uzagera kuri ibi bihe. Gusa ni byo bitanga icyizere.

Maddison yavunitse ivi  Anterior Cruciate Ligament (ACL) ntiyongera gukina ku rwego rwo hejuru mu gihe kirekire. Umukino aheruka kubanzamo mbere y’uyu wari uwa nyuma wa kimwe cya kabiri cya UEFA Europa League muri Gicurasi 2025, ubwo Ange Postecoglou yari akiri umutoza wa Tottenham Hotspur. Yagarutse mu kibuga ku iherezo ry’umwaka w’imikino ushize, ariko agira ibibazo byinshi byatumye adakina uko bikwiye kugeza ubu. Asigaranye imyaka ibiri ku masezerano ye muri iyi kipe.

Umusesenguzi wa Sky Sports, Jamie Carragher, yavuze ko Maddison ashobora kugira uruhare rukomeye muri Tottenham Hotspur uyu mwaka.

Yagize ati “Ni umwe mu bantu bakunda gusetsa no gususurutsa bagenzi babo murwambariro, kandi yigeze no kuba kapiteni w’iyi kipe. Natangajwe n’icyizere agira, kuko n’ubwo ikipe yaguze abakinnyi benshi b’imbere, we yumva nta wumurusha."

Ku bijyanye n’igitego, yagize ati: “Iyo umukinnyi yavunitse imvune nkiyi, agira ubwoba bwo kutazigera asubira uko yari ari. Aracyafite urugendo.”

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM