Umunyezamu Sergio Rico n’umuryango we batewe n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda.

Umunyezamu Sergio Rico n’umuryango we batewe n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda.

Umunyezamu Sergio Rico n’umuryango we batewe n’abagizi ba nabi bitwaje imbunda mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Seville muri Espagne.

Uyu munyezamu w’imyaka 33, umugore we Alba Silva, abana babo babiri bakiri bato na nyirabukwe bari mu rugo ubwo abo bagizi ba nabi binjiraga, bakabatera ubwoba bakanabakoreraho urugomo. Icyakora, amakuru yatangajwe n’umugore wa Rico yemeza ko bose barokotse icyo gitero.

Mu butumwa Alba Silva yashyize ku rubuga rwa Instagram yagize ati "Ndacyari mu ihungabana ry’ibyabaye mu ijoro ryakeye, nta n’amagambo mfite yo kubivugaho. Ariko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ni uko dushimira Imana, umuryango wacu uri amahoro. Murakoze mwese ku bwo kutugaragariza ko mutwitayeho.”


Iyi nzu iherereye muri Bollullos de la Mitación, agace ko mu ntara ya Seville. Abo bagizi ba nabi bageze mu rugo, Rico, umugore we n’abana babo bagerageje kwihisha no guhamagara polisi kugira ngo ibatabare. Icyakora, abo bantu bamennye urugi rw’icyumba bari bihishemo, binjira aho bari.

Amakuru akomeza avuga ko Rico, umugore we na nyirabukwe bakorewe urugomo n’abo bagizi ba nabi, mbere y’uko bava muri iyo nzu batwaye ibintu bifite agaciro kanini.

Polisi ya Seville yemeje ko yakiriye ikirego kijyanye n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Sergio Rico ni umwe mu banyezamu bafite ubunararibonye muri ruhago ya Espagne no mu Bufaransa. Kuri ubu nta kipe afite, nyuma yo gutandukana na Al-Gharafa yo muri Qatar mu mpeshyi ya 2026.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM