Arsène Wenger yujuje imyaka 77: Umutoza wasize amateka akomeye muri Arsenal.

Arsène Wenger yujuje imyaka 77: Umutoza wasize amateka akomeye muri Arsenal.

Arsène Wenger, umwe mu batoza bafite izina rikomeye mu mateka ya ruhago, yujuje imyaka 77 y’amavuko kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026. Uyu Mufaransa yavukiye i Strasbourg mu Bufaransa, ku wa 22 Ukwakira 1949.

Wenger azwi cyane kubera imyaka 22 yamaze atoza Arsenal, kuva mu 1996 kugeza mu 2018. Muri icyo gihe, yayihesheje ibikombe bitatu bya shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) n’ibikombe birindwi bya FA Cup.

Umurage udasanzwe muri Arsenal

Kimwe mu bihe bitazibagirana mu mateka ya Wenger ni igihe yayoboraga Arsenal yatwaye Premier League ya 2003-2004 idatsinzwe umukino n’umwe. Iyi kipe yaje kumenyekana nka The Invincibles, izina ryerekana ubudahangarwa bwayo muri iyo shampiyona


Uretse ibikombe, Wenger yagize uruhare mu guhindura uburyo abakinnyi ba Arsenal biteguraga imikino, yibanda ku myitozo, imirire n’imikinire ishingiye ku guhererekanya umupira no gukina bisatira izamu. Uburyo bwe bwagize uruhare mu guhindura imikorere y’umupira w’amaguru mu Bwongereza.

Mu 2006, yayoboye Arsenal igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, aho yatsinzwe na Barcelona ibitego 2-1. Nubwo atigeze atwara icyo gikombe ari umutoza wa Arsenal, yagize uruhare rukomeye mu kuyigeza ku rwego rwo guhatanira ibikombe bikomeye ku mugabane w’u Burayi.


Nyuma yo kuva muri Arsenal mu 2018, Wenger yakomeje kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, aho akorera FIFA mu bijyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru.


Reader Comments

Roseanna November 11, 2026

Hello thee I aam so happ I found your web site (<a href="https://latina.lululu.win">https://latina.lululu.win</a>), I really fojnd yoou byy error, while I was browsing on Yahoo for sopmething else, Anyhoww I am here noww annd would just like too sayy manjy thanks for a remarkable pos and a all round interestinng blokg (I also lve tthe theme/design), I don't havve time to rea through it all at the moment buut I hace bookmarked it and also added iin your RSS feeds, so wen I have tie I will be back to read a great deal more, Pleae ddo keep up the greeat work. xnxx

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM