The New Year Groove ya The Ben yahinduriwe izina

The New Year Groove  ya The Ben yahinduriwe izina

Mugisha Benjamin ari gutegura igitaramo ngaruka mwaka cya ‘The New Year Groove’ kuri iyi nshuro kizaba cyitwa 'East African G.O.A.T'.

The Ben yamaze guteguza abakunzi be iki gitaramo kigiye kuba kunshuro ya gatatu, aho kuri iyi nshuro azatumiramo abahanzi b’abanyabigwi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.



N'ubwo atatangaje amazina y’abahanzi bazitabira iki gitaramo, The Ben yamaze kwemeza ko igitaramo cye kizaba ku wa 1 Mutarama 2027.

Uyu muhanzi yatangaje ko ari kwitegura iki gitaramo, anavuga ko mbere y’uko kiba azaba amaze gushyira hanze indirimbo nshya enye, zirimo izo azakora ku giti cye n’izo azafatanyamo n’abandi bahanzi.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru  IGIHE biravugwa ko iki gitaramo kizanatumirwamo abahanzi barimo abo mu Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania na Kenya, amazina yabo akazamenyekana mu minsi iri imbere.

Igitaramo cya mbere cya ‘The New Year Groove’ cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, ubwo The Ben yamurikaga album ya ‘Plenty Love’. Icyo gihe cyahuje uyu muhanzi n’abandi barimo Tom Close, Bushali, Kivumbi King na Kevin Kade.

Ku nshuro ya kabiri, iki gitaramo cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026, The Ben atumira Bruce Melodie, bahuriye ku rubyiniro rwa BK Arena mu gitaramo cyaranzwe n’abafana benshi ndetse n’ibiganiro byinshi ku mubano w’aba bahanzi.

Igitaramo cya 2027 kizaba ari amahirwe yo gukomeza umuco wo gutangira umwaka mushya mu birori by’umuziki, mu gihe abakunzi ba The Ben bategereje kumenya abahanzi bazifatanya na we.

Leave a Comment

LIVE STREAM

Morning Energy - 88.8 FM