Ibihembo bya Oscar bizwi nka ‘’Academy Awards’’, ni ibihembo bitangwa buri mwaka mu rwego rwo guha agaciro abanyabugeni n’abakozi bakoze filime nziza. Bifatwa nk’ibihembo bikomeye kandi bizwi cyane ku isi mu bijyanye na sinema.
Byatangiye ryari?
Ibirori bya mbere byo gutanga Oscar ku nshuro ya mbere byatangiye mu mwaka wa 1929 tariki 11 Gicurasi i Hollywood, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya California. Kuva icyo gihe bimaze imyaka igera ku 98 bitangwa..
Kuwa 15 Gicurasi 1929, muri Hollywood Rooseverlt hotel muri Los Angeles ni bwo hatanzwe bwa mbere ibi bihembo, igikorwa kitabiriwe n’abantu bagera kuri Magana abiri na mirongo irindwi aho itike yo kwinjira yari amadolari atanu (5$)
Abantu 270 ni bo babyitabiriye. Gutanga ibihembo byamaze iminota 15 gusa. hatanzwe Awards 15. Filime yitwa Wings ni yo yahawe igihembo cya filime nziza kurusha izindi icyo gihe.
Igihembo cya Oscar
Muri ibi
bihembo hariho ibyiciro bigera kuri 24 by’ingenzi bikunze guhatanirwa harimo :
Igihembo
cya Filime nziza y’umwaka (Best Picture) akaba ari icyiciro gikomeye kurusha
ibindi byose.
Umuyobozi
mwiza wa filime (Best Director).
Umukinnyi
mwiza w’umugabo n’umukinnyi mwiza w’umugore.
Umukinnyi
mwiza w’inshingano ntoya, ku bagabo no ku bagore.
Filime
nziza yo mu bindi bihugu (Best International Feature).
Filime
nziza ya animatio
Umuziki mwiza, indirimbo nziza, amashusho meza n’ibindi.
Leave a Comment