Burna Boy yari mu bantu b’ibyamamare bitabiriye
ibirori bya Ballon d’Or 2026, aho
yashyikirije Bukayo Saka igihembo cya Socrates, gitangwa mu rwego rwo
gushimira abakinnyi bagira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza no guteza imbere
imibereho myiza y’abaturage.
Saka, ukinira Arsenal ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, azwi cyane kubera ubuhanga agaragaza mu kibuga. Uretse ibyo, yanagaragaje ubushake bwo gukoresha izina n’icyubahiro afite mu mupira w’amaguru mu bikorwa bigamije gufasha urubyiruko n’abana bakeneye ubufasha.
Burna Boy yanditse amateka yo kuba Umunya-Nigeria wa mbere utanze igihembo mu birori bya Ballon d’Or, aho yahaye Bukayo Saka igihembo cya Sócrates cyo mu 2026.
Igihembo cya Socrates cyashyizweho n’ikinyamakuru
France Football, gitegura ibihembo bya Ballon d’Or, kigamije gushimira
abakinnyi bagira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza, gufasha abatishoboye no
guteza imbere impinduka nziza mu muryango nyarwanda n’indi miryango yo ku isi.Kuba
Burna Boy yagira uruhare muri ibi birori byahuje abantu babiri bafite izina
rikomeye mu ngeri zitandukanye: umwe mu bahanzi nyafurika bageze ku rwego
mpuzamahanga n’umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakunzwe mu Bwongereza.
Uyu muhanzi wo muri Nigeria yanagaragaje icyifuzo
cyo kugira uruhare mu iterambere ry’umupira w’amaguru muri Nigeria, agaragaza
inzozi zo kuzabona umukinnyi ukomoka muri icyo gihugu wegukana igihembo cya Ballon
d’Or mu gihe kiri imbere.
Ibi bigaragaza icyizere abafana benshi b’umupira
w’amaguru muri Afurika bafite cyo kubona abakinnyi b’Abanyafurika barushaho
kwigaragaza no guhabwa umwanya ukwiye ku rwego mpuzamahanga.
Ibi birori kandi byongeye kugaragaza umubano ugenda
urushaho gukomera hagati y’umuziki n’umupira w’amaguru, aho abahanzi bakomeye
ku rwego mpuzamahanga bagenda bitabira ibirori bikomeye bya siporo.
Ku ruhande rwa Saka, igihembo cya Socrates
kigaragaza ko uruhare rw’umukinnyi rudagarukira gusa ku byo akora mu kibuga,
ahubwo ko ashobora no gukoresha izina rye mu gufasha abandi no gutanga urugero
rwiza ku rubyiruko.
Naho kuri Burna Boy, kwitabira ibirori nk’ibi byerekana uburyo umuziki nyafurika ukomeje kwigarurira imitima y’abantu hirya no hino ku isi, ukarushaho kugaragara mu birori bikomeye mpuzamahanga.
Bukayo Saka wa Arsenal yashyikirijwe igihembo cya Sócrates na Burna Boy, ashimirwa ibikorwa by’ubugiraneza akorana n’umuryango wa BigShoe ufasha abana kubona ubuvuzi.
Muri rusange, ibi birori byibutsa ko ubwamamare
bushobora gukoreshwa mu bikorwa by’ingirakamaro, haba mu myidagaduro cyangwa
muri siporo, hagamijwe gufasha abandi no kugira uruhare mu iterambere
ry’imiryango itandukanye.
Leave a Comment